Abahanga mu buzima barasobanura ko inzoga atari ikintu cy’ibanze umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza, ahubwo ko ari ikinyabutabire gishobora kuwugiraho ingaruka zitandukanye.
Ibi bivuguruza imyumvire ikomeje kugaragara muri bamwe bavuga ko kunywa inzoga ari ngombwa kugira ngo umubiri ukore neza.
Dr. Eric Runyambo, umuhanga ukorera mu Bitaro bya Kibagabaga, avuga ko umubiri ukenera ibintu by’ingenzi birimo umwuka wa oxygene, amazi, intungamubiri zubaka umubiri, izirinda indwara, izitanga imbaraga ndetse na vitamine, ariko inzoga ntizibarizwa muri ibyo umubiri ukenera.
Ati: “Umubiri wacu ntabwo ukeneye Alcohol. Umubiri wacu ukeneye oxygene, ugakenera amazi, ugakenera ibyubaka umubiri, ugakenera ibirinda indwara, ugakenera n’ibitera imbaraga.”
Uyu muganga avuga ko umuntu utari usanzwe anywa inzoga atagomba gutangira kuzinywa agamije kunganira imikorere y’umubiri, kuko nta mpamvu y’ubuzima ibimusaba kubikora.
Ku basanzwe bazinywa, Dr. Runyambo abasaba kugabanya urugero no kwirinda ko inzoga zagera ku rwego rwo kuba ikintu umubiri wabo ushingiraho kugira ngo ukore bisanzwe.
Ati: “Utabaye uzikoresha rwose zireke. Niba unazikoresha, koresha gake ku buryo utazagera ku rwego aho umubiri wawe uzajya ukora ari uko ubonye alcool.”
Inzoga zishobora kugira ingaruka ku buzima no ku mibereho
Dr. Runyambo avuga ko ikibazo cy’inzoga kidakwiye kureberwa gusa ku ndwara zishobora gutera umuntu, kuko kunywa nyinshi cyangwa kuzishingiraho bishobora no kugira ingaruka ku bukungu no ku mibanire y’umuntu n’abo babana.
Ati: “Inzoga ntabwo ari ngombwa mu buzima. zishobora kukwicira ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose, haba ari uburyo bw’amafaranga, uburyo bw’uburwayi n’uburyo bw’imibanire n’abandi.”
Ibi kandi bihura n’ibyegeranyo by’ubuzima mpuzamahanga. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, rivuga ko nta rugero rw’inzoga rushobora gufatwa nk’urudafite ibyago ku buzima, kandi ko uko umuntu anywa nyinshi cyangwa kenshi ari na ko ibyago byo kugira ibibazo by’ubuzima byiyongera.
WHO igaragaza kandi ko inzoga zifitanye isano n’indwara n’ibindi bibazo by’ubuzima birenga 200. Muri byo harimo indwara z’umwijima, iz’umutima n’imitsi, kanseri, impanuka, ihohoterwa ndetse n’ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi bituma abahanga mu buzima bakomeza gushishikariza abantu kutareba inzoga nk’ikintu umubiri ukenera, ahubwo bakita ku mirire iboneye, amazi, imyitozo ngororamubiri n’ibindi bifasha umubiri gukomeza gukora neza.





















































































































































































