Perezida wa Repubulika Paul Kagame araburira abagerageza kwijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda kuko bazakomeza kubibazwa. Abamaze kugezwa imbere y’ubutabera bo ubwabo bizagera aho bashinjanya.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA ku cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020.
Iki kiganiro kibaye nyuma y’icyumweru urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha butaye muri yombi Paul Rusesabagina washakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha akurikiranyweho. Uyu akaba yaraje asanga uwari umuvugizi we Nsabimana Callixte “Sankara”, ubu uri mu butabera watawe muri yombi muri Mata 2019, afatiwe mu birwa bya Comores.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeza ko iri tabwa muri yombi rya Rusesabagina ntaho rihuriye n’ibyo yitirirwa muri film yakinweho imugaragaza nk’intwari kandi ari ikinyoma, ko ahubwo agomba kubazwa ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu no kwica abanyarwanda.
Yagize ati “Hari iyitwa FLN murayizi, hari MRCD. Hari ubwo kimwe kiba ikindi cg byose hamwe, akitwa ko ari umuyobozi wabyo, akitirirwa ibikorwa by’iyo mitwe kandi akanabyigamba. Aho hari ikibazo agomba gusubiza! Kugisubiza kandi byo azagisubiza. Haba hari abamukoresha b’Iburayi, bo muri America…
Iyo bigeze ahongaho ibyo bamufasha cyangwa ibyo bagira bate, byo kwiyita amazina y’ibitangaza! Ibyo ntacyo bitwaye; ariko ibyo kwica abanyarwanda, kubabuza amahoro, amaraso y’abanyarwanda afite ku ntoki ze kubera ibyakozwe n’iyo mitwe navugaga, ibyo ni ibigomba gusubizwa byanze bikunze.”
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yanamaze amatsiko abibazaga ku buryo uyu Rusesabagina yatawe muri yombi, yemeza ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga.
“Yageze hano ate? Yageze hano ate ubwo icyo ni ikindi kibazo ariko igisubizo cyacyo cyoroshye bizamenyekana uko yageze hano. Ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye ubwo urubanza rwaba ruri hehe? Rwaba ruri kuri inde? Ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo ari cyo, ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano. Ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo kuko kuva aho yavuye kurinda agera hano nta cyaha kigeze gikorwa hagati aho na kimwe.” Nk’uko Perezida yakomeje abisobanura.”
Rwanyange Rene Anthere
