Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakoresha bategetswe kwishyurira abakozi umusanzu wo gushyigikira Mituweli

Misiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yamenyesheje abakoresha bose baba abo mu nzego za Leta ndetse n’abikorera, kujya bishyurira buri kwezi abakozi babo umusanzu wo gushyikira Gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), ungana na 0.5 ku ijana ku mushahara utahanwa n’umukozi.

Itangazo ryo ku wa 26 Gashyantare 2020 ryasinywe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, rivuga ko buri mukoresha azajya akusanya buri kwezi uwo musanzu, akawushyira kuri Konti y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB) kuri konti yacyo iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda, nyuma akawumenyekanisha bitarenze tariki ya 15 y’ukwezi gukurikira uko abakozi bahembwemo.

Aya mabwiriza ya MIFOTRA, ashingiye ku Iteka rya Minisitiri w’intebe, N° 034/01 ryo ku wa 13/01/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza, nk’uko bivugwa mu gaka ka 10 k’ingingo ya 2 ivuga uko inkunga za Leta ku bwisungane mu kwivuza.

Iri teka rigena inkunga itangwa na Leta, ituruka mu bigo bitanga ubwishingizi mu kwivuza mu Rwanda ituruka ku uguhamagara kuri telefone no ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Inkunga ya Leta

1° miliyari esheshatu (6.000.000.000Frw) aturuka mu ngengo y’imari y’umwaka,

2° ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3.000Frw) buri mwaka kuri buri muntu utishoboye uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe,

3° mirongo itanu ku ijana (50%) by’amafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi,

4° ijana ku ijana (100%) by’amafaranga yishyurwa n’abakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima,

5° icumi ku ijana (10%) by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe,

6° mirongo itanu ku ijana (50%) by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga,

7° icumi ku ijana (10%) by’amafaranga acibwa abatwara ibinyabiziga bakoze amakosa mu muhanda,

8° ijana ku ijana (100%) by’amafaranga acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge,

9° amafaranga ijana (100Frw), ava ku mahoro yakwa kuri parikingi z’ibinyabiziga kuri buri isaha imwe bihagaze,

10° zeru n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) y’umushahara umukozi atahana,

11° icumi ku ijana (10%) by’amafaranga ava mu bukerarugendo agenewe uturere bireba,

12° Amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Frw) ava ku ihererekanya ry’imodoka n’ibihumbi icumi (10.000 FRW) ava ku ihererekanya rya moto;

13°ibihumbi bine (4.000Frw) kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’igishanga, ibihumbi bitanu (5.000Frw) kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’imusozi n’ibihumbi bibiri (2.000Frw) kuri hegitari imwe y’amaterasi y’indinganire.

Buri kigo gitanga ubwishingizi bw’indwara gikorera mu Rwanda gitanga atanu ku ijana (5%) y’imisanzu yose yinjijwe mu mwaka mu ishami ryacyo ry’ubwishingizi bw’indwara. Icyakora, inkunga itangwa n’Ikigo cya Leta gifite ishami ry’ubwishingizi bw’indwara mu nshingano zacyo ni icumi ku ijana (10%) by’imisanzu yose yinjiye mu mwaka.

Mu myaka ibiri ya mbere, buri sosiyete y’ubucuruzi bw’itumanaho izishyura inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ingana n’amafaranga abiri n’igice ku ijana (2.5%) y’agaciro k’ibyacurujwe byose ku mwaka; naho guhera ku mwaka wa gatatu (3) izishyura atatu ku ijana (3%).

Buri sosiyete y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli yishyura inkunga mu bwisungane mu kwivuza ingana n’amafaranga makumyabiri (20Frw) kuri buri litiro y’ibikomoka kuri peteroli igurishije.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities