Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abamotari 2 bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi

Abamotari babiri umwe ukorera mu karere ka Rutsiro undi mu ka Nyabihu, bafashwe batwaye kuri moto abakwirakwiza urumogi, kandi batatanze amakuru y’abo bari batwaye bazi ibyo bagiye gucuruza.

Nk’uko tubisha Polisi y’u Rwanda, ku itari ya 8 Nyakanga 2020 ku manywa nibwo abo bamotari bafashwe. Mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jomba hafatiwe uwitwa Uguyeneza Janvier yari atwaye moto ifite ibirango RD 948S.Yari ahetse umugenzi witwa Gatsinzi Jacques w’imyaka 23, bafatanwe udupfunyika 1,550 tw’urumogi.

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu hafatiwe umumotari witwa Safari Bosco ufite imyaka 29, yari ahetse umugenzi witwa Hakizimana Eric w’imyaka 27, bari bahetse udupfunyika 800 tw’urumogi barujyanye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “bariya bo muri Nyabihu bafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu muhanda Mukamira-Kabaya. Ni mu gihe abo mu karere ka Rutsiro bafatiwe mu muhanda Rutsiro-Rubavu.”

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru mu kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Yanakanguriye abamotari kwirinda ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ati “Turakangurira abamotari kudashukwa n’amafaranga bahabwa na bariya bacuriza b’ibiyobyabwenge ahubwo banyurwe n’ayo bakorera. Turabasaba kugira ubushishozi bakamenya umuntu batwaye uwo ariwe n’ibyo afite kandi bakihutira gutanga amakuru.”

CIP Karekezi yavuze ko urubyiruko ari rwo rukunze kugaragara mu bikorwa by’urumogi. Yabibukije ko batangomba gupfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye ahubwo bakayabyaza umusaruro. Bakayakoresha mu bintu bifite inyungu zirambye bakirinda ibintu bibashobora mu byaha.

Yabibukije ko ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge  bihanirwa n’amategeko kuva ku mwaka 20 kugera ku gihano cya  burundu. Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities