Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abana bifuza ko ibitekerezo byabo bitakwirengagizwa mu gutegura ingengo y’imari

Abana bahagarariye abandi mu karere ka Gasabo, basaba ko bakwiye kujya bahabwa ijambo mu gutanga ibitekerezo mu itegura ry’ingengo y’imari, kandi ijambo ryabo rikagira agaciro.

Ibi byatangajwe n’abana basaga 50 barimo abahagarariye abandi ndetse n’abagaragaje impano zidasanzwe mu karere ka Gasabo, ku wa gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, mu nama yari igamije kwereka no gusobanurira abana uruhare bakwiye kugira mu Igenamigambi  n’ingengo y’imari baboneraho no gutanga ibitekerezo ku byazagenderwa ho mu ngengo y’imari ya 2020/2021.

Ni nama yari yateguwe n’Impuzamiryango yita ku bana “Coalition Umwana ku Isonga” n’abandi bafatanayabikorwa. Bimwe mu byo abana bagaragaje ko bikiri imbogamizi harimo abana basohorwa mu bigo bibarera batarangije amashuri ibi bikaba intandaro y’uko bacikiriza amashuri burundu.

Shyaka Jean Baptiste ukuriye inama y’Igihugu y’abana mu karere ka Gasabo, avuga ko bishimira ko ibitekerezo batanga nk’abana bishimira ko bijya mu ngengo y’imari ndetse n’ibitkerezo batanga hakarebwa mo ibyihutirwa bigakurikizwa.

Yagize ati “Dusanzwe dutanga ibitekerezo mu Ingengo y’imari kandi nk’abana ibyo tuba twaratanze ugasanga bikurikizwa…. Urugero nk’umwaka ushize twavuze ku bijyanye no kubaka amashuri,guha amata  abana batishoboye haba ku ishuri no mu ngo zabo byarakozwe kandi biradushimisha.”

Uyu mwana uhagarariye abandi ariko akomoza ku bitaragenda neza bifuza ko byashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka utaha.

Ati “turasaba ko bakongera amasomero inzu z’ubushakashatsi, laboratwari, n’inzu zigirwamo ikoranabuhanga, computer Lab, abana bose bakayabona bitabagoye kandi badahenzwe.”

Abana mu matsinda barebera hamwe ibibazo bifuza kugeza kuri Leta (Ifoto/N. Raoul)

Sekanyange Jean Leonard uyobora “Coalition umwana ku Isonga” avuga ko bikwiye ko ibitekerezo by’abana byitabwa ho atari mu ngengo y’imari gusa ahubwo kugeza no mu miryango.

Yagize ati “Twe twifuza ko urwo ruhare rw’abana rwakwiyongera  ku buryo buri mwana yumva ko ari inshingano ze, ko icyo agiye gukorerwa cyose aba yagishijwe inama, bitari  ku ngengo y’imari gusa bikagera no mu miryango bavukamo.”

Akomeza gira ati “Byagiye bigaraga ko umwana hari igihe aguha igitekerezo ukibaza niba ari we ugitanze. Ukavuga uti ‘ese umwana w’imyaka nk’iyi yavuga ikintu nk’iki nge ntarigeze ntekereza…’ Ndasaba sosiyete ko yamenya ko ibitekerezo byiza biba ku kigero runaka tudasize n’abana.”

Simpenzwe Thomas ushinzwe igenamigambi mu karere ka Gasabo, yavuze ko nubwo ibyo abana baba batanzemo ibitekerezo hari aho biba bihuriye n’ibyavuye mu zindi nzego nk’iz’Urubyiruko, abagore n’ahandi; bitateshwa agaciro kuko hari igihe bazana ikintu gishya kiba kitaributswe n’ababyeyi babo cyangwa bakuru babo.

Coalition umwana ku Isonga ni Impuzamiryango yibumbiyemo imiryango ikora ubuvugizi ku burenganzira bw’umwana, ikaba imaze imyaka hafi 10 ikorera mu Rwanda.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities