Abana bahagarariye abandi mu karere ka Gasabo, basaba ko bakwiye kujya bahabwa ijambo mu gutanga ibitekerezo mu itegura ry’ingengo y’imari, kandi ijambo ryabo rikagira agaciro.
Ibi byatangajwe n’abana basaga 50 barimo abahagarariye abandi ndetse n’abagaragaje impano zidasanzwe mu karere ka Gasabo, ku wa gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, mu nama yari igamije kwereka no gusobanurira abana uruhare bakwiye kugira mu Igenamigambi n’ingengo y’imari baboneraho no gutanga ibitekerezo ku byazagenderwa ho mu ngengo y’imari ya 2020/2021.
Ni nama yari yateguwe n’Impuzamiryango yita ku bana “Coalition Umwana ku Isonga” n’abandi bafatanayabikorwa. Bimwe mu byo abana bagaragaje ko bikiri imbogamizi harimo abana basohorwa mu bigo bibarera batarangije amashuri ibi bikaba intandaro y’uko bacikiriza amashuri burundu.
Shyaka Jean Baptiste ukuriye inama y’Igihugu y’abana mu karere ka Gasabo, avuga ko bishimira ko ibitekerezo batanga nk’abana bishimira ko bijya mu ngengo y’imari ndetse n’ibitkerezo batanga hakarebwa mo ibyihutirwa bigakurikizwa.
Yagize ati “Dusanzwe dutanga ibitekerezo mu Ingengo y’imari kandi nk’abana ibyo tuba twaratanze ugasanga bikurikizwa…. Urugero nk’umwaka ushize twavuze ku bijyanye no kubaka amashuri,guha amata abana batishoboye haba ku ishuri no mu ngo zabo byarakozwe kandi biradushimisha.”
Uyu mwana uhagarariye abandi ariko akomoza ku bitaragenda neza bifuza ko byashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka utaha.
Ati “turasaba ko bakongera amasomero inzu z’ubushakashatsi, laboratwari, n’inzu zigirwamo ikoranabuhanga, computer Lab, abana bose bakayabona bitabagoye kandi badahenzwe.”

Sekanyange Jean Leonard uyobora “Coalition umwana ku Isonga” avuga ko bikwiye ko ibitekerezo by’abana byitabwa ho atari mu ngengo y’imari gusa ahubwo kugeza no mu miryango.
Yagize ati “Twe twifuza ko urwo ruhare rw’abana rwakwiyongera ku buryo buri mwana yumva ko ari inshingano ze, ko icyo agiye gukorerwa cyose aba yagishijwe inama, bitari ku ngengo y’imari gusa bikagera no mu miryango bavukamo.”
Akomeza gira ati “Byagiye bigaraga ko umwana hari igihe aguha igitekerezo ukibaza niba ari we ugitanze. Ukavuga uti ‘ese umwana w’imyaka nk’iyi yavuga ikintu nk’iki nge ntarigeze ntekereza…’ Ndasaba sosiyete ko yamenya ko ibitekerezo byiza biba ku kigero runaka tudasize n’abana.”
Simpenzwe Thomas ushinzwe igenamigambi mu karere ka Gasabo, yavuze ko nubwo ibyo abana baba batanzemo ibitekerezo hari aho biba bihuriye n’ibyavuye mu zindi nzego nk’iz’Urubyiruko, abagore n’ahandi; bitateshwa agaciro kuko hari igihe bazana ikintu gishya kiba kitaributswe n’ababyeyi babo cyangwa bakuru babo.
Coalition umwana ku Isonga ni Impuzamiryango yibumbiyemo imiryango ikora ubuvugizi ku burenganzira bw’umwana, ikaba imaze imyaka hafi 10 ikorera mu Rwanda.
Nshungu Raoul
