Abantu bane mu 102 bari barwaye COVID-19, kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, basezerewe nyuma yo gukorerwa ibizamini bikerekana ko nta Koronavirusi ikiri mu mubiri wabo.
Nk’uko tubikesha igihe.com, saa tanu nigice (11:30), nibwo imodoka ya mbere yari itwaye abo bantu yahagurutse mu kigo nderabuzima cya Kanyinya muri Nyarugenge aho bavurirwaga. Iya kabiri itwaye abandi babiri yahagurutse ahagana saa sita niminota itanu.
Abasezerewe barimo Abanyarwanda batatu n’Umurundi umwe, basohotse mu bagaragara ko bameze neza ku maso, bipfutse udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kwirinda.
Mbere yo gusezererwa, buri wese yahabwaga icyangombwa kigaragaza ko yakorewe ibizamini bikagaragaza ko nta Koronavirusi agifite mu mubiri.
Minisitiri wUbuzima, Dr Daniel Ngamije, mu cyumweru gishize yari yavuze ko mu mpera ziki cyumweru dusoza none abarwayi ba mbere bazasezererwa kuko bamaze gukira.
Icyo gihe yavugaga ko bariho bakorerwa isuzuma kugira ngo bazasohoke bizeye neza ko ubwandu bwa COVID-19 bwabashize mu mubiri kugira ngo batagera hanze bakanduza abo bazasanga.
Minisitiri wUbuzima kandi yavuze ko abarwayi bose bari bari muri ririya vuriro bakomeje kwitabwaho kandi ko bose batarembye ndetse ko kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, nta murwayi urajyanwa mu cyumba cyagenewe indembe.
Dr Daniel Ngamije yavuze ko abantu bane bari bamaze igihe mu kato barwaye indwara ya Covid-19 iterwa na Koronavirusi, basezerewe, yasabye Abanyarwanda kubakira no gukomeza kwirinda.
Ikiganiro cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, kirimo Minisitiri wUbuzima Dr Ngamije Daniel, Minisitiri wUbutegetsi bwIgihugu, Prof Shyaka Anastase na Ministiri wUbucurizi nInganda, Mme Soraya Hakuziyaremye, nabandi batumirwa barimo nAbanyamakuru.
Minisitiri wUbuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko kuri iki cyumweru hasezerewe abantu bane bakize Covid-19, asaba Abanyarwanda kubakira.
Ati Amabwiriza avuga ko uwakize amara iminsi 14 mu kato, agakorerwa ibizamini bibiri, byarakozwe bose dusanga barakize. Abo bantu nta bimenyetso, bakigaragaza bya Covid-19, ni bazima turasaba Umuryango kubakira.
Yasabye Abanyarwanda kutumva ko hari abakize Covid-19 ngo bumve ko ari indwara yoroheje, yavuze ko abantu bakwiye gukomeza ingamba zo kwirinda kandi uwo babonyeho ibimenyetso bya Koronavirusi bagatanga amakuru kare agakurikiranwa nabo yahuye na bo.
Nk’uko tubikesha umuseke.rw, Menelas Nkeshimana usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba no mu itsinda ryo gukumira Koronavirusi, aheruka kuvuga ko kugira ngo umurwayi asezererwa babanza kumenya neza niba atakwanduza iyo virusi.
Yagize ati “Asabwa gukora ibizamini bibiri ikizamini cya mbere tugishyira ku munsi wa cumi na kane, aho dukora tukareba niba virusi yarashizemo; iyo dusanze virusi yarashizemo turongera tukagisubiramo nyuma yamasaha makumyabiri n’ane, kugira ngo twongere turebe niba koko iyo virusi ntayigaragara mu kizamini yafatiwe. Ibyo byombi byagaragaza ko nta virusi irimo ko nta byago byuko yakwanduza abo asanze mu muryango, icyo gihe turamusezerera agataha.”
Abanduye Koronavirusi mu Rwanda bari 102 nyuma yuko ku wa gatandatu hagaragaye 13, ubu basigaye ari 98 nyuma yuko bane bakize.
Minisitiri wUbuzima yavuze ko bariya bantu bakize hagiye gukurikiraho inzira yo kubageza aho bakomoka . kandi abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yinzego zubuzima, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi kandi neza, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati yumuntu nundi.
Ibimenyetso bya Koronavirusi birimo inkorora, guhumeka bigoranye numuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya yubuhumekero.
Munezero Jeanne d’Arc
