Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abantu batatu barimo abagore babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi tugera hafi ku bihumbi birindwi

Umutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe gukumira no kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Anti-Narcotics Unity (ANU) mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye mu gihugu, ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019, yafashe abantu batatu, barimo abagore babiri, bakoraga ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge. Bafatanwe udupfunyika tw’urumogi tugera ku 6.850.

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero, mu ntara y’Iburengerazuba hafatiwe uwitwa Ingabire Donatha ufite imyaka 38 y’amavuko, wafatanwe udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi bitanu. Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage ariyo yafashije umutwe wa Polisi urwanya ibiyobyabwenge mu gufata uyu mugore.

Yagize ati: “Hari amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage bavuga ko uriya mugore acuruza urumogi kandi arukura mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Abapolisi bagiye iwe koko barusangayo, yabanje gucika ariko na we kuri uyu wa Gatatu yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Gisenyi.”

Kuri uwo munsi kandi, ANU yafashe abandi  bantu babiri bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, uwitwa  Uwimana Assouma w’imyaka 47 na Semugaza Jean ufite imyaka 29, bafatanwe udupfunyika tw’urumogi  1850, na bo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma y’aho byari bimaze kumenyekana ko  bacuruza  urumogi.

Uwimana Assouma avuga ko yahaga udupfunyika tw’urumogi Semugaza Jean akajya agenda arucuruza mu bakiriya, no mu minsi ishize hari hafashwe undi musore  wafatanwe urumogi nawe avuga ko aruhabwa na Uwimana Assouma.

Uyu Uwimana Assouma avuga ko urumogi aruhabwa n’umuntu wo mu karere ka Rubavu bavuganira kuri telefoni akarumuzanira i Rwamagana, aha niho CIP Kayigi ahera akangurira abantu bakiri mu bikorwa byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa abafite igitekerezo cyo kubijyamo ko babyihorera kuko ubu ingamba zarakajijwe zo kubahashya. Yabasabye gushaka ubundi bucuruzi bwemewe n’amategeko bashoramo amafaranga yabo.

Yagize ati: “Bariya bantu iyo batarafatwa baba bumva ko bari mu kazi kabo neza, ariko nagira ngo mbabwire ko abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge, nibo baduha amakuru. Ikindi kandi ubu hari umutwe wa Polisi wihariye ushinzwe guhashya bariya bantu bakoresha bakanacuruza ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko polisi y’u Rwanda itahwemye gukangurira abantu kureka ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge binyuze mu bukangurambaga kandi ko itazabireka ariko abanze kumva  ntizareka kubashyikiriza ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje asaba abaturage cyane cyane abaturiye umupaka kuwukoresha neza bakora ubucuruzi bwemewe bakareka ubucuruzi bubahombya.

Ati: “Bariya bacuruza ibiyobyabwenge n’izindi  magendu iyo tubafashe bahomba amafaranga yabo ndetse  bakanafungwa, turabakangurira gushaka ubundi bucuruzi bwemewe kandi burahari  babushoremo amafaranga yabo. Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera mu mirenge bafatiwemo kugira bakorerwe dosiye.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities