Amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa agamije kugabanya ikwirakwira rya Koronavirusi hagati y’umuntu urwaye n’utayirwaye. Ku wa 17 Mata 2020 byatangajwe ko buri muturarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa, aho yaba ari hose ariko cyane cyane igihe asohotse mu rugo cyangwa agiye guhura n’abantu benshi. Ku rundi ruhande hari abakomeje kurenga ku mabwiriza higanjemo abanyamaguru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abaturage bajya mu muhanda batambaye udupfukamunwa bitwaje ko nibafatwa baraganirizwa bagataha, ko bagiye kujya bahanwa. Hari abaturage bakomeje kugaragaza kutubahiriza ayo mabwiriza, bamwe Polisi yabafata bakaganirizwa bakarekurwa none ubu polisi irababurira ko bagiye kujya bahabwa ibihano.
CP Kabera yavuze ko mu bihano abo banyamaguru uzajya afatwa atambaye agapfukamunwa azajya asabwa ibyangombwa kugira ngo byorohe kumumenya no kumukurikirana.
Ati “Abagenza amaguru batambaye udupfukamunwa icyo twabasezeranya, bagiye gufungwa, bagiye gucibwa amande. Bigiye guhera no ku byangombwa byabo n’indangamuntu zabo tuzaba tuzifite tubyandike ku buryo nibigaragara ko batazatanga n’ayo mande, n’izo serivisi bazahabwa na nyuma bazazikurikiranwaho.”
Yaburiye abantu bumvaga ko nibagenda batambaye agapfukamunwa bazafatwa bakaganirizwa, ariko kandi kimwe n’abagenda mu modoka batambaye udupfukamunwa bagiye kujya bahanwa, bijyana no gucibwa amande no gufungwa.
CP Kabera yakomeje ambwira abatwaye ibinyabiziga batambaye udupfukamunwa kabone nubwo baba batwaye imodoka zabo bwite, ndetse n’abagenda n’amaguru.
Ati “Byagaragaye ko hari n’abatwaye izo modoka zabo batwibagirirwa mu modoka kandi ntabwo Polisi yamenya ko nuva mu modoka uza kukambara, niba utwaye ikinyabiziga cyawe ambara agapfukamunwa, nufatwa utakambaye bakakwandikira niba ujuriye andikira ubuyobozi bubishinzwe.
Ikintu cyonyine wakora kugira ngo wemeze Polisi ko waba umuturage mwiza, wumvira amabwiriza, ko nuva mu modoka yawe uri bube ufite agapfukamunwa, ni uko ikubona ukambaye, ukavamo ukambaye.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko gushaka kwambuka intara na byo byakomeje aho abantu bagiye bagenda n’amaguru cyangwa ugasanga baratega za taxi voiture, hanadutse kandi uburyo bwo kujya kunywa inzoga kandi byose bitemewe.
Avuga ko nubwo hari abagaragaza ibibazo byinshi Polisi nta kibazo ifitanye n’abaturage ahubwo Polisi ifitanye ikibazo na COVID-19.
Munezero Jeanne d’Arc

kimbombo
May 12, 2020 at 20:58
ko mbona nawe atajya akambara ?