Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda 15 barimo abagore batatu barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda

Ubwo Abanyarwanda barekuwe na Uganda bari bagejejwe i Kagitumba mu masaha ya saa cyenda n’iminota cumi n’umwe (Ifoto/KigaliToday)

Mu gicuku kinishye zigeze mu bakannyi (mu masaha ya saa cyenda n’iminota cumi n’umwe), ku wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwashyikirijwe na Uganda Abanyarwanda 15 barimo abagore batatu bari bafungiye muri Uganda mu buryo butemeqwe n’amategeko. Muri abo banyarwanda harimo babiri bari mu baherutse kugaba igitero mu Kinigi.

Irekurwa ry’aba banyarwanda ryatangajwe ku wa kabiri tariki 18 Gashyantare 2020, aho Leta ya Uganda yabarekuye ikabashyikiriza Ambasade y’u Rwanda muri Uganda. Icyo gihe abarekuwe ni abagabo icumi n’abagore batatu, Ambasade y’u Rwanda na yo igahita ibohereza mu Rwanda. Kuri aba 13 hiyongereyeho abandi 2 batari batangajwe, ku mupaka wa Kagitumba hakaba hagejejwe abanyarwanda 15.

Urutonde rw’Abanyarwanda barekuwe na Uganda bakagezwa ku mupaka wa Kagitumba

Nyuma yo gushyikiriza aba Banyarwanda Ambasade y’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko kurekura abo Banyarwanda byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Abo Banyarwanda barekuwe biyongereye ku bandi icyenda bari barekuwe tariki 08 Mutarama 2020.

Nk’uko tubikesha Kigali Today, umwihariko uri muri aba 13 boherejwe muri iri joro, ni uko babiri muri bo, Kabayija Seleman na Nzabonimpa Fidèle, bari mu baheruka kugaba igitero mu Kinigi mu karere ka Musanze. Iki gitero cyabaye mu kwezi k’Ukwakira 2019 gihitana abantu 14. Aba ngo nyuma yo guteshwa n’ingabo z’u Rwanda bahungiye muri Uganda bakirwa n’inzego z’umutekano zaho.

Bamwe mu barwanyi ba RUD baherutse kugaba igitero mu Kinigi (Ifoto/KigaliToday)

Ubwo Abanyarwanda 9 barekurwaga, u Rwanda rwari rwavuze ko ari intambwe nziza Uganda iteye, ariko ruvuga ko batari bahagije kuko ari umubare muto ugereranyije n’Abanyarwanda benshi bafungiye muri Uganda, aho bakorerwa itotezwa n’iyicarubozo.

Abo Banyarwanda 13 barekuwe mu gihe habura iminsi itatu ngo indi nama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza b’impande zombi, ari bo Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iteranire ku mupaka wa Gatuna. Ni inama biteganyijwe ko izaba ku wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities