Bitarenze ukwezi k’Ukwakira 2020, abanyarwanda aho batuye mu midugudu bagiye gutangira gutanga amakuru ku byiciro bishya by’ubudehe byavuye kuri bine bigashyirwa ku bitanu, kandi hakajya hakoreshwa inyuguti aho gukoresha imibare.
Ibyiciro by’ubudehe bigamije iki?
Ibyiciro by’ubudehe bigamije Gutanga amakuru y’ibanze ku mibereho y’ingo z’Abanyarwanda yo kwifashisha mu igenamigambi ry’inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa. Bigamije Kunganira andi makuru akomoka mu bundi bushakashatsi mu gukora igenamigambi rinoze. Ikindi ni uko bikoreshwa mu gupima intambwe iterwa n’abaturage mu mibereho n’iterambere; Gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo bafashanya hagati yabo ubwabo badategereje ak’imuhana; ndetse no Gufasha inzego zikorana n’abaturage kubona aho bahera batoranya abakeneye ubufasha.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga avuga ko guhera muri uku kwezi kwa cumi 2020 bagiye gutangira kujya muri buri karere, aho bazajya babona amakuru bifashishije abayobozi b’amasibo.
Nyinawagaga avuga ko abaturage batazongera kurwanira kujya mu cyiciro cy’abatishoboye, bitewe n’uko LODA yasobanuye abakwiriye guhabwa ubufasha, abandi bakaba basabwa kwishakamo ubushobozi.
Yakomeje agira ati “bazagendera ku makuru y’imibereho ya buri muturage, kandi ko hazabaho kwizera ukuri kw’abaturage, ndetse na amakuru atangwa n’abayobozi b’amasibo no gukorana n’imiryango itari iya Leta.
LODA ikomeza ivuga ko n’ubwo izashingira ku mafaranga cyangwa ingano y’amasambu ishyira abaturage mu byiciro, hazabaho kureba umusaruro uva muri iyo mitungo n’impamvu.
Umuyobozi yemeza ko akamaro k’ibyiciro by’ubudehe bishya ari uko bizafasha Leta kumenya kugira amakuru y’imibereho y’abaturage ndetse ko binabafasha gukurikirana ubuzima bw,umuturage umunsi ku munsi kandi akanemeza ko bazakora uko bashoboye kuburyo nta muntu uzabirenganiramo, kandi ko icyatumaga abantu barwaniraga ibyiciro by’abakene bitewe n’ubufasha bahabwaga nko kwivuza, buruse yo kwiga, ariko ibyo byakuweho, bizasobanurwa neza mu mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Mutarama 2021″, Nyinawagaga yakomeje gusobanura neza ndetse anerekana uburyo ibyiciro by’ubudehe bizakoreshwa”.
Uko ibyiciro by’ubudehe biteye
Ibyiciro by’Ubudehe ntibikiri bine aho bavugaga 1, 2, 3 n’icya 4. Ubu ni ibyiciro 5 kandi bibarwa hakoreshwa inyuguti A, B, C, D na E.
Abakize cyane bari mu kiciro cya A. Ni ababasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu (600,000Frw) haba ku mushahara bahembwa, umutungo winjira uva mu bindi bikorwa, umuntu ufite ubutaka mu Mugi bungana na Ha 1 no kuzamura cyangwa afite ubutaka mu cyaro bungana na Ha 10 no kuzamura, cyangwa akaba abasha kwinjiza ariya mafaranga mu bikorwa by’ubworozi.
Ikiciro B kirimo abinjiza kuva ku Frw 65,000 kugera ku Frw 600,000 muri bwa buryo twavuze haruguru. Gusa bibazwe mu butaka, umuntu agomba kuba afite Ha 1 kugera kuri Ha 10 mu cyaro cyangwa afite Metero kare 300-kugera kuri Ha 1 mu Mugi.
Ikiciro C ukirimo agomba kuba yinjiza hagati ya Frw 45,000 na Frw 65,000 byabarwa mu butaka akaba afite ½ cya Ha 1 kugeza kuri Ha 1 mu cyaro cyangwa akaba afite Metero kare 100 kugeza kuri Metero kare 300 mu Mugi.
Ikiciro D kirimo uwinjiza Frw 45 000 no gusubiza hasi ku mwezi. Byabarwa mu butaka akaba afite ubuso buri munsi ya kimwe cya kabiri cya Ha 1 mu cyaro n’ubuso buri munsi ya metero kare 100 mu Mugi. Hari kandi Ikiciro E kirimo abafashwa.
Abasobanuye ibi byiciro by’Ubudehe bishya bavuga ko ari ikiciro kihariye kirimo ingo z’abantu badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bafite, ubumuga bukabije cyangwa indwara zidakira kandi nta mitungo bafite cyangwa ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo.
Muri iki kiciro harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite imyaka 65 cyangwa ayirengeje kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.
Harimo Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubumuga bukabije kandi adafite aho akura ibitunga abagize umuryango.
Urugo ruyobowe n’umwana uri munsi y’imyaka 18 kandi akaba adafite ikindi akuraho ibitunga abagize umuryango.
Umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye cyangwa undi uba muri urwo rugo afite uburwayi bwo mu mutwe kandi badafite ikindi bakuraho ikibatunga.
Urugo ruyobowe n’umuntu ukiri mu ishuri kandi urwo rugo rukaba nta bandi barurimo bashoboye gukora nta n’ikindi kintu rukuraho ikirutunga.
Munezero Jeanne d’Arc
