Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi 280 bagiye mu kazi muri Santarafurika basabwe ubwitange no kwigomwa

IGP Dan Munyuza ubwo yahaga impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique (Ifoto/RNP)

“Kugira ngo muzahagararire neza igihugu mugomba kwitanga no kwigomwa”

Aya ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagejeje ku Polisi b’u Rwanda 280 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika. Ni ubutumwa yagejeje kuri aba bapolisi mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aba bapolisi bagabanyijemo amatsinda abiri rimwe rigizwe n’abapolisi 140, harimo irizaba rikorera mu murwa mukuru wa Bangui. Ubwo yaganirizaga aba bapolisi, IGP Dan Munyuza  yavuze ko yizeye ko bagize igihe gihagije cyo gutegurwa bagasobanurirwa akazi bagiyemo ndetse n’imiterere y’igihugu bagiye gukoreramo.

Yabasabye kuzazirikana ko uko umuntu azitwara ku giti cye  bizagaruka ku isura y’igihugu muri rusange, abasaba kuzaharanira guhesha isura nziza igihugu bagiye bahagarariye.

Yagize ati:  “Mukwiye kumenya ko iyo muhagurutse hano mu Rwanda, aho mugiye iyo bakubonye bareba igihugu cyawe, bataranakuvugisha bareba ibendera bakabona u Rwanda. Muzaharanire guhesha isura nziza igihugu cyanyu nk’uko Polisi y’u Rwanda isanzwe ari icyitegererezo mu mahanga.”

Yakomeje abibutsa ko imirimo bagiyemo itoroshye, bakaba bagomba kwitanga cyane kugira ngo bazahagararire neza igihugu.

Ati: “Kugira ngo muzahagararire u Rwanda neza mugomba kwitanga, iyo ugaragaje isura mbi ntabwo iba ari iyawe ku giti cyawe ahubwo bigaruka ku gihugu cyawe.  Ibikorwa byanyu bigomba kuzaba byiza, bitanga isura nziza ku gihugu ndetse no kurwego rwa Polisi y’u Rwanda.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye aba bapolisi kuzarangwa n’impuhwe no kwigomwa kugira ngo abababaye babeho.  Yabibukije ko n’ubwo bazaba bafite inshingano bahabwa n’umuryango w’abibumbye, hari n’izindi z’inyongera bahabwa n’igihugu bahagarariye nko gufasha abatishoboye, ubujyanama mu bintu bitandukanye ndetse no gutoza abaturage kugira umuco wo kudasiganya leta ahubwo bakishakira ibisubizo binyuze mu gukora umuganda.

IGP Dan Munyuza yibukije bamwe mu bapolisi baba bafite utugeso tutari twiza nko kunywa inzoga n’indi bibi bidahesha isura nziza u Rwanda ndetse nabo ubwabo, kubireka.  Abasaba kuzarangwa n’ubwubahane ndetse no gukorera hamwe nk’ikipe.

Asoza ubutumwa yari yageneye aba bapolisi yabibukije ko bagomba kuzajya bamenya kwirengera bakirwanaho igihe bazaba babona basumbirijwe n’umwanzi cyangwa ashaka kugirira nabi abasivili bazaba barinze.

Abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ni 280 bari mu matsinda abiri.  Itsinda rya mbere rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Uwimana Safari, akaba ari icyiciro cya 6 kigiye muri iki gihugu naho itsinda rya kabiri riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Antoine Munyampundu, akaba ari icyiciro cya 5. Biteganyijwe ko aba bapolisi bose bazahaguruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza bakajya gusimbura abandi 280 nabo bari mu matsinda abiri.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities