Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi bahuguwe ku gukumira no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yahuguye abapolisi bakorera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni amahugurwa yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abapolisi basobanuriwe uko icyorezo cya COVID-19 cyandura n’uko cyakwirindwa, uburyo umuntu yitwara yirinda igihe agiye ahantu hagaragaye umurwayi wa COVID-19 ndetse n’uko bavanga imiti ndetse bakayitera ahantu hagaragaye icyorezo.

Amahugurwa yatanzwe na Mukamunana Alphonsine, umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, ariko muri ibi bihe ashinzwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mukamunana yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yahisemo guhugura abapolisi kubera ko ari urwego rurimo gufatanya cyane n’inzego z’ubuzima mu kurwanya COVID-19 bityo na bo bakaba bagomba kugira ubumenyi bwimbitse mu kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati “Abapolisi bitewe n’akazi kenshi bagira gatandukanye kandi kabasaba guhura cyane n’abaturage ni urwego rufite ibyago byinshi byo kwandura. Dufatanyije n’abayobozi bacu nibwo basanze Polisi na yo ikwiye kugira ubumenyi cyane cyane mu bijyanye no kwirinda.”

Mukamunana yakomeje avuga ko abapolisi bahuguwe ku bintu by’ingenzi bagomba kuba bazi birimo ubumenyi bwimbitse ku mavu n’amavuko y’icyorezo cya COVID-19, uko cyandura, ibimenyetso byacyo n’uko kirindwa.

Ati “Twifashishije ibikoresho mfashanyigisho twerekanye uko umuntu yambara agapfukamunwa, uko bakaraba mu ntoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi n’uko abantu bambara imyambaro y’ubwirinzi n’uko bayiyambura.”

Abarimo guhugurwa beretswe amoko y’imyambaro y’ubwirinzi uko ari ibiri, uwo bambara bagiye ahantu hari umurwayi kugira ngo bizere ko bataza kwandura ndetse n’umwambaro w’ubwirinzi igihe bagiye ahantu hateye impungenge cyane ko hagomba kuba haranduye. Beretswe uko iyo myambaro yambarwa n’uko bayiyambura ku buryo bitabaviramo kwandura icyorezo.

Usibye uburyo bw’imyambarire, baneretswe uko bavanga imiti y’ubutabire (Chimie) ikoreshwa batera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19, iyo miti ikaba yica virusi.

Abapolisi bafatwa ibizamini bya COVID-19 (Ifoto/Imvahonshya)

Mukamunana yakomeza avuga ko baberetse ibipimo bikoreshwa mu gukora imiti ikoreshwa mu kwica Koronavirusi. Iyo miti ikaba irimo amoko abiri, hari ukoreshwa mu kwica virusi ufite ibipimo bya 0,5 ukoreshwa mu kwica virusi zagiye ku mazu, mu modoka n’ibindi bikoresho. Hari n’undi wa 0,05 ukoreshwa mu mirimo itandukanye nko gukaraba intoki,gufura imyenda y’umuntu wanduye COVID-19.

Ibi bikorwa byose byakorwaga abapolisi berekwa uko bikoreshwa hifashishijwe ibikoresho mfashanyigigisho.

Mukamunana avuga ko amahugurwa baje guha abapolisi atari imfabusa kuko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 inzego z’ubuzima zikorana cyane n’abapolisi bityo bikaba bizabafasha igihe bari mu kazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aya mahugurwa ya Minisiteri y’Ubuzima ari ingenzi kuko umunsi ku wundi abapolisi baba bari mu bikorwa bibahuza n’abaturage cyane.

Yagize ati “Mu kazi kacu ka buri munsi duhora mu bikorwa biduhuza n’abaturage, tugenzura ko bubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse tunakora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage. Polisi nk’urwego rwohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro ni ngombwa ko bagira ubumenyi buhagije kuri iki cyorezo bityo bizanabafashe igihe bagiye gusimbura bagenzi babo mu butumwa hanze y’u Rwanda.”

Iki gikorwa cyo guhugura abapolisi kirimo kubera rimwe n’igikorwa cyo gupima abapolisi icyorezo cya COVID-19.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities