Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu bihe bitandukanye tariki ya 4 n’iya 5 Gicurasi 2020, yafashe abarobyi 21 barobaga amafi mu kiyaga cya Muhazi. Aba barobaga batabifitiye uburenganzira ndetse banarobaga amafi matoya bakoresheje imitego yo mu bwoko bwa kaningini.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwa bariya barobyi kwaturutse ku guhanahana amakuru ku nzego z’umutekano zikorera ku kiyaga cya Muhazi.
Yagize ati “Hari hashize iminsi bamwe mu barobyi babifitiye ibyangombwa batanze amakuru ko hari ba rushimusi bitwikira ijoro bakajya kuroba kandi baroba amafi matoya. Inzego zishinzwe umutekano zahise zitegura igikorwa cyo kubafata.”
CIP Twizeyimana avuga ku ikubitiro tariki ya 04 Gicurasi abarobyi batatu bafatiwe mu kiyaga barimo kuroba, bafatanwa amato ndetse n’imitego itemewe (Kaningini). Tariki ya 05 Gicurasi hafatwa abandi barobyi 17.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko Polisi idahwema gukangurira abarobyi kwirinda kuroba bakoresheje imitego itemewe ya Kaningini kuko yica amafi mato ndetse banakangurirwa kuroba bafite ibyangombwa kandi bakamenya aho batagomba kurenga.
Yagize ati “Muri kiriya kiyaga cya Muhazi hari ahantu batagomba kurenga baroba ariko babirenzeho barahafatirwa, ikindi kandi duhora tubakangurira kwirinda kurobesha imitego ya kaningini kuko ifata amafi mato bikanagira ingaruka ku bworozi bw’amafi.”
Itegeko N° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.
Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.
Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.
Ingingo ya 31 ivuga ko bitabangamiye ibiteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha by’uburobyi bivugwa mu ngingo ya 29, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.
Rwanyange Rene Anthere
