Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abarundi 471 bari impunzi mu nkambi ya Mahama basubiye iwabo

Abarundi batashye mu modoka z'ikigo gitwara abagenzi cya RITCO

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, impunzi z’Abarundi 471 zasubiye mu gihugu cyabo cy’amavuko. Aba ni icyiciro cya mbere mu biyandikishije bashaka gutaha ku bushake, akaba ari ryo tsinda rya mbere ry’abatashye kuva bagera mu Rwanda mu 2015.

Abagiye gutaha babanje gupimwa Covid-19 bigaragara ko ari bazima hanyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y’inkambi ya Mahama ari ho imodoka zibakuye.

Ni igikorwa cyateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), nyuma y’aho bamwe muri izo mpunzi banditse basaba gufashwa gutaha.

Abatashye bashyizwe mu ma bisi manini ya RITCO bakaba bicaye mu biryo bahana intera hirindwa Covid-19. Mbere yo kwinjira mu modoka babanzaga gukaraba intoki hifashishijwe umuti wabugenewe mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, bahawe kandi ibyo kurya n’amazi yo kunywa bibafasha muri urwo rugendo.

Umwe mu basigaye, Jérôme Rivuzimana, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko na we yifuza gutaha ariko ko aziyandikisha mu bataha amaze kumva uko ababanje bakiriwe.

Agira ati “Nanjye ndashaka gutaha ariko nkabanza kumenya niba igihugu cyacu gitekanye kuko numva ntawe uzaguma hano. Icyifuzo ni uko twese twataha mu gihugu cyacu kandi tukabaho nta bwoba umuntu afite”.

Ati “Amakuru numva haba mu bantu no ku maradiyo, atuma ntahita niyemeza gutaha nonaha. Nzabanza ndeke aba bagiye bagereyo, nibakirwa neza ni bwo nanjye nziyandikisha mu bazaha mu gihe kiri imbere, kuko nk’ejobundi aho nkomoka numvise umusaza baherutse gutwara ntacyo azira nk’uko byari bimeze duhunga, n’ubu arafunze”.

Imodoka zitwara abagenzi mu Burindi zari ziteguye kwakira abatahutse

Ndihokubwayo na we ati “Impamvu ntatashye n’uko nagira ngo bagenzi banjye babanze bagereyo hanyuma bazampe amakuru nitegure kuko ibyaho by’umutekano bihindagurika buri kanya. Ariko nk’ubu uwo mwari muri kumwe mu nkambi agezeyo akaguha amakuru ukumva nta guhohotera abantu bigihari nahita ntaha”.

Icyakora Ndihokubwayo kimwe n’abandi, ahamya ko mu Rwanda yakiriwe neza. Ati “Ndashima ukuntu twakiriwe mu Rwanda kuko nta ngorane ndahura na zo, hari umutekano uhagije ari wo twari twarabuze iwacu. Nta terabwoba cyangwa itotezwa twabonye mu Rwanda, ahubwo twahagiriye inshuti ku buryo tuzajya tugaruka kubasura”.

Perezida w’u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye yahaye ikaze abarundi batashye mu gihugu cyabo

Perezida w’impunzi zo mu nkambi ya Mahama, Pasiteri Jean Bosco Ukwibishatse, yasabye abatashye kwitonda nibagerayo.

Rwanda muri 2015, ubwo muri icyo gihugu habaga imyivumbagatanyo y’abaturage batashakaga manda ya gatatu y’uwari Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza, uherutse kwitaba Imana.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities