Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abashoferi baributswa kugenzura ibinyabiziga no kwitwararika mu bihe by’imvura

Abashoferi barasabwa kwitwararira igihe bari mu muhanda cyane cyane mu bihe by'imvura ariko kandi bakibuka no kugenzura ibinyabiziga byabo mu rwego rwo gukomeza kwirinda ibiza n'impanuka za hato na hato (Ifoto/RNP)

Ibihe by’imvura ni ibihe byiza ku bantu bose cyane cyane abahinzi n’aborozi, ariko kandi bishobora kuba ibihe bibi ku bakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga. Ni yo mpamvu bo by’umwihariko bagomba kwitwararika cyane.

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kwitwararika cyane igihe imvura irimo kugwa cyangwa ihise.  Baributswa ko muri ibi bihe by’imvura hakunze kugaragara imvura irimo umuyaga mwinshi, niyo mpamvu bakangurirwa kwitwararika cyane igihe batwaye muri ibyo bihe by’imvura nyinshi. 

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yatanze, abatwara ibinyabiziga bagirwa inama y’uko bakwitwara igihe hari imvura nyinshi ituma batabasha kureba imbere mu muhanda  bitewe n’imvura nyinshi. Bagirwa inama yo kubanza kugenzura ko ikinyabiziga batwaye kimeze neza, bakareba ko amatara yaka neza, amaferi akora neza, utwuma duhanagura mu kirahure cy’imbere ya shoferi dukora neza ndetse bakamenya niba amapine y’ikinyabiziga atanyerera.

Abashoferi bagirwa inama yo kugendera mu gisate cy’iburyo bw’umuhanda kandi bakagenda bitonze bahana umwanya. Bakangurirwa na none kutajyana ikinyabiziga ahantu hari imyuzure kandi bakitonda cyane igihe bagiye kunyuranaho kuko mu bihe by’imvura nyinshi mu muhanda ntihaba hagaragara neza.

Abashoferi bagirwa inama yo kutagendera ku umuvuduko wa kilometero 40 cyangwa 60 mu isaha gusa kuko aribyo biri kucyapa, ahubwo bakaba banagendera ku wo hasi bitewe n’ikirere uko giteye muri uwo mwanya, mu rwego rwo kwirinda impanuka. Buri muntu aragirwa inama yo gufata ubu butumwa nk’ubwe ku giti cye ndetse buri muntu agasabwa kwifatira ingamba z’umutekano wo mu muhanda igihe arimo kuwukoresha.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities