Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, guhera ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena yatangiye gusuzuma icyorezo cya COVID-19, abasirikari n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye; muri Sudani y’Epfo.
Icyi gikorwa cy’isuzuma cyatangiriye ahitwa i Malakal, hasuzumwa abapolisi bagera kuri 239 bariyo. Ni nyuma y’uko tariki ya 02 Kamena 2020, umwe mu bapolisi bari muri ako gace, PC Mbabazi Enid yahitanywe n’icyorezo cya COVID-19.
Avuga ku buryo ubutumwa babukomeje i Malakal, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi SSP Fabien Musinguzi yavuze ko n’ubwo bakiri mu kababaro ka mugenzi wabo; bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri kiriya Gihugu.
Yagize ati “Dukomeje kuzuza inshingano zacu zo kubungabunga amahoro hano n’ubwo tukiri mu kababaro ka mugenzi wacu PC Mbabazi Enid. Yapfiriye mu gikorwa cy’amahoro n’umutekano, tuzakomeza gutanga umusanzu w’ibyo yaharaniraga ariko tunazirikana amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS.”
SSP Musinguzi yakomeje avuga ko bubahiriza amabwiriza arimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi aho bari hose, kwambara agapfumukanwa, gukaraba intoki kenshi gashoboka bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse bakirinda gusuhuzanya bakoranaho.
Ni igikorwa kizakomereza n’ahandi: Polisi y’u Rwanda
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko igikorwa cyo gusuzuma cyatangiriye i Malakal ariko kizakomereza n’ahandi hari Abanyarwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.
Yagize ati “Igikorwa cyo gusuzuma abapolisi bari i Malakal cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Kamena, ariko kizakomereza no mu bandi bari i Juba naho ni muri Sudan y’Epfo.”
Usibye abapolisi, Minisiteri y’ubuzima isuzuma abagize Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa ndetse n’abasirikare, bose bahagarariye u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.
Gahunda yo gusuzuma intumwa z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga, iri mu ngamba zafashwe n’u Rwanda mu rwego rwo kurinda abaturage barwo icyorezo cya Corona virus.
Panorama.rw
