Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abasirikari n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro batangiye gusuzumwa Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, guhera ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena yatangiye gusuzuma icyorezo cya COVID-19, abasirikari n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye; muri Sudani y’Epfo.

Icyi gikorwa cy’isuzuma cyatangiriye ahitwa i Malakal, hasuzumwa abapolisi bagera kuri 239 bariyo. Ni nyuma y’uko tariki ya 02 Kamena 2020, umwe mu bapolisi bari muri ako gace, PC Mbabazi Enid yahitanywe n’icyorezo cya COVID-19.

Avuga ku buryo ubutumwa babukomeje i Malakal, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi SSP Fabien Musinguzi yavuze ko n’ubwo bakiri mu kababaro ka mugenzi wabo; bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri kiriya Gihugu.

Yagize ati “Dukomeje kuzuza inshingano zacu zo kubungabunga amahoro hano n’ubwo tukiri mu kababaro ka mugenzi wacu PC Mbabazi Enid. Yapfiriye mu gikorwa cy’amahoro n’umutekano, tuzakomeza gutanga umusanzu w’ibyo yaharaniraga ariko tunazirikana amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS.”

SSP Musinguzi yakomeje avuga ko bubahiriza amabwiriza arimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi aho bari hose, kwambara agapfumukanwa, gukaraba intoki kenshi gashoboka bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse bakirinda gusuhuzanya bakoranaho.

Ni igikorwa kizakomereza n’ahandi: Polisi y’u Rwanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko igikorwa cyo gusuzuma cyatangiriye i Malakal ariko kizakomereza n’ahandi hari Abanyarwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Igikorwa cyo gusuzuma abapolisi bari i Malakal cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Kamena, ariko kizakomereza no mu bandi bari i Juba naho ni muri Sudan y’Epfo.”

Usibye abapolisi, Minisiteri y’ubuzima isuzuma abagize Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa ndetse n’abasirikare, bose bahagarariye u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Gahunda yo gusuzuma intumwa z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga, iri mu ngamba zafashwe n’u Rwanda mu rwego rwo kurinda abaturage barwo icyorezo cya Corona virus.

Panorama.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities