Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abaturage basabwa gutanga amakuru vuba mu gihe hari umwana wahohotewe

Isange One Stop Centre irasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari umwana wasambanyijwe kuko gutinda bimwongerera ibyago byinshi.  

Muri ibi bihe  ikibazo cy’abana basambanywa gikomeje guhangayikisha abantu mu nzego zinyuranye, ubuyobozi bwa Isange One Stop Centre bugaragaza ko bufite ikibazo  cyo kuba butinda kugezwaho ibibazo by’abana basambanyijwe bigatuma budatanga ubufasha bw’ibanze ku buryo bwihuse  ndetse bigatuma uwo mwana wahohotewe atabonera  ubutabera ku gihe.

Hagati ya 2016 na 2019, mu Rwanda havutse abana barenga 78 babyawe n’abakobwa b’abangavu basambanyijwe.  Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya ihohoterwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Murebwayire Shafiga, avuga ko iyo uwasambanyijwe yiyambaje hakiri kare Isange One Stop Centre ahabwa ubufasha bukumira gusama cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Nk’izi nda tuvuga z’abangavu, iyo umuntu ageze kuri Isange kare agahabwa ya miti, za nda ziragabanuka, bivuze ko abo bana baramutse batugezeho kare, hari benshi twakabaye dukumira ko baba basama mu buryo budateganyijwe. Batugeraho bitinze, baramutse batugezeho kare, twabafasha gukumira izo ngaruka.”

Ikindi kibazo gikomeyye nuko niyo ugiye kubabaza usanga bose banga kugira icyo batangaza wa mwana akarangira atabonye ubutabazi uko guhishira usanga babikora kuko iki cyaha usanga gihanwa cyane usanga iyo byabaye barwanda no guhishira ngo barengere uwakoze icyaha

Yakomeje avuga ko uko guhishira bituma umwana yisanga mubibazo byinshi harimo nuko ubuzima bwe bwangirika burundu kandi uba unamufunguriye amarembo y’ubukene ndetse nuko uvuka nawe ashobora kwisanga abayeho nabi kandi biturutse kuruko guhishira rero mugerageze kudahishira kuko nikimwe mubyazafasha kugirango ihohoterwa ricike burundu

Uyu muyobozi asaba ababyeyi gucika ku muco wo guhishara icyaha cyo gusambanya abana kuko kigira ingaruka zikomeye ku bagikorewe ndetse no ku gihugu muri rusange.

Serivisi za Isange One Stop Centre zimaze imyaka 11 zitangiye gukorera mu Rwanda. Zikaba zihuriweho n’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri w’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi. 

Iyo umuntu wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ageze ku Isange One Stop Centre, bumwe mu bufasha ahabwa harimo ubuvuzi, kuganirizwa ndetse no gufashwa mu gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.  

Uwakorewe ihohoterwa asabwa kugera kwa muganga mbere y’amasaha 72 agahabwa imiti imufasha kutandura indwa zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina, agafashwa no kudatwita mugihe yahohotewe anafashwa guhabwa ubutabera ku buryo bwihuse.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashami 44 ya Isange One Stop Centre, akorera mu bitaro bitandukanye.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities