Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

ADEPR: Biravugwa ko Kayigamba Callixte uyoboye CA, yivanga mu nshingano za Biro Nyobozi

Kayigamba Callixte Perezida wa CA na Rev. Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR.

Perezida w’inama y’ubuyobozi ya ADEPR, Kayigamba Callixte, aravugwaho kwivanga mu nshingano za Biro Nyobozi, agamije kuyica intege kubera inyungu ze bwite. Aya makimbirane akajije ubukana aho abakozi ba ADEPR bagabanyirijwe imishahara kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu. Ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko ibyo bwakoze byubahirije amategeko.

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama, avuga ko kuva Kayigamba Callixte yatorerwa kuba Umuyobozi w’Inama y’ubuyobozi (CA) ya ADEPR, yatangiye kwivanga mu nshingano zitari ize, ariko ahanini agaterwa ishyari n’uko yahawe inshingano zidahemberwa, mu gihe Biro Nyobozi yo ari abakozi bahabwa umushahara n’Itorero, imodoka nziza n’ibindi bigenerwa abayobozi bakuru b’Itorero.

Amakuru avuga ko Kayigamba akoresha imbaraga zose zishoboka ngo agaragaze ko Biro Nyobozi idashoboye, abinyujije muri bamwe mu bakozi bo mu biro bikuru bya ADEPR, hakagira amwe mu mabanga y’itorero ajyanwa hanze bitari ngombwa.

Aha havugwa Raporo y’ubugenzuzi bw’imbere mu itorero yashyizwe hanze kandi Biro itaragira icyo iyivugaho, kandi yari yabisabwe. Hiyongeraho kandi kuba Kayigamba ngo yivanga mu mikorere y’umunsi ku munsi y’itorero kandi nk’uko amategeko agenga ADEPR abiteganya, ibyo bikorwa na Biro Nyobozi. Abasesengura imikorere ya ADEPR, bo bakavuga ko ibyo bikorwa byose bigamije kugusha itorero aho kuriha umurongo uhamye.

Bivugwa kandi ko Kayigamba Callixte yivanze mu nshingano za Biro, cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’abakozi, nyamara ububasha bwe buri kuri Biro n’abandi bakozi bakuru, barimo abayobozi b’amashami n’ab’imishinga kandi nabwo babagezwaho na Biro.

Aravugwaho kandi kwitwaza ububasha yahawe n’itorero, agashakira umugore we akazi muri Dove Hotel, nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari, ngo yabikoze agamije ko azamuzamura akamugeza mu buyobozi bukuru wa ADEPR. Aho abakozi ba Dove Hotel basubikiwe amasezerano kimwe na bamwe mu bakozi ba ADEPR abandi bakagabanyirizwa imishahara, aya makimbirane yarushijeho kugira ipfundo rikomeye. Bamwe bakanenga iyi migenzereye ya Kayigamba kuko babibonama amakimbirane ashingiye ku nyungu (conflict of interest).

“Nta ngingo ibuza umudamu wanjye gukora mu nzego z’ubuyobozi muri ADEPR”

Mu rwego rwo kumenya amakuru nyayo, twegereye Kayigamba Callixte aho akorera ku ka Kacyiru, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko ativanga mu nshingano kuko mu byo ashinzwe nk’uko abyemererwa n’amategeko harimo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ADEPR igenderaho.

Kayigamba Callixte, Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR

Ku bijyanye n’uko bivugwa ko yaba yivanga mu birebana n’abakozi cyane cyane ku ihagarikwa n’igabanya ry’imishahara yabo, yagize ati “Ibijyanye n’abakozi basanzwe atari abayobozi ni Biro ibishinzwe. Ibyo kwinjira muri management ya buri munsi ibyo sinabibonera umwanya kubera izindi nshingano mfite kandi nyinshi. Ariko kandi amategeko ansaba kumenya ibibera mu bakozi kandi nshobora kubimenya mu buryo butandukanye.

Raporo y’ubugenzuzi sinjye wayishyize hanze kuko ni ikintu ngaya cyane kuba nafata ibintu nkabiha umuntu utabigenewe. Ni ugusenya. Iyo report nayibonye byageze mu binyamakuru, njyewe yari itarangeraho.”

Ku kirebana n’uko yashyizeho imbaraga umugore we akabona akazi ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe imari muri Dove Hotel, Kayigamba avuga ko nta mategeko ahari abuza umugore we gukora ibizamini by’akazi muri ADEPR.

Agira ati “Ku birebana n’uko uwo twashakanye afite inshingano muri Dove Hotel, ni umukozi nk’abandi kandi amasezerano y’umurimo ye arasobanutse. Yakoze ibizamini nk’abandi, arabitsinda, ahabwa akazi. Akenshi iyo hagiye gutangwa akazi, ababimenya bwa mbere ni abo mu itorero. Ariko kandi sinzi niba hari n’itegeko rivuga ko umudamu wa Perezida wa CA atakora ibizamini ngo abone akazi mu itorero cyangwa ajye mu nzego z’ubuyobozi mu bikorwa byaryo. Ubu ndetse yarahagaritswe kimwe n’abandi.”

“Ibyo dukora tubifitiye ububasha”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, Umuvugizi wa ADEPR, avuga ko muri ibi bihe bya COVID-19, Itorero rya ADEPR ryahuye n’ihungabana ry’ubukungu ku buryo byabaye ngombwa ko imishahara y’abakozi igabanywa nta n’umwe birengagije. Avuga ko ibyo bitatanze umwuka mwiza mu bakozi kuko hari abatarabyishimiye, nyamara nta kundi byari kugenda, kandi ibyo bakoze babihererwa ububasha n’amategeko ahubwo bakazabimenyesha CA.

Agira ati “Amategeko yacu agenera buri wese inshingano ze. Kwivanga rero mu nshingano z’urwego runaka bishobora guterwa no kudasobanukirwa amategeko, cyangwa se hakaba hari izindi nyungu ziba zihishe inyuma. Kugabanya abakozi ndetse no gusubika amasezerano ya bamwe twabikoze mu buryo bwubahirije amategeko, ahanini tugendeye ku buryo ubukungu bwifashe muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus. Ntawe twarenganyije, twisunze amategeko.”

Rev. Karuranga Ephrem, Umuvugizi wa ADEPR (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Akomeza agira ati “Ubundi inzego zikora mu bwuzuzanye no mu bwubahane ndetse no mu bujyanama kuko itorero dukorera ni rimwe. Icyo tugamije ni uko ritera imbere kandi rigakomera. Abatifuza ibyiza nibo usanga bahora biba amabanga y’itorero bakayajyana aho atagenewe, abandi ugasanga barivuga nabi kandi byitwa ko ariryo basengeramo. Dukwiye rero guhuza imbaraga tukubaka itorero ryacu, rikaba itorero ryubashywe tugafatanya kurwanya imyuka mibi yose ishaka kurisenya. Hari rero abo usanga bashaka ibyubahiro birenze, abafite izindi nyungu bakurikiye, abandi ugasanga nta ndangagaciro z’ubukristo bafite ndetse hari n’abo ubona batiyumva mu itorero.”

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama avuga ko Kayigamba Callixte, adahuza injyana na Biro Nyobozi, kuko ngo bigaragarira no mu bikorwa bitegurwa ariko we ntabyitabire kandi bimureba, kandi byari bifitiye inyungu igihugu muri rusange n’Itorero rya ADEPR by’umwihariko. Ibi bigaragarira muri zimwe mu nyandiko yagiye yandikira Biro Nyobozi asaba ko ibyo bikorwa bihagarara.

Aha havugwa amahugurwa y’umunsi umwe yo ku wa 5 Ukuboza 2019, yabereye muri Dove Hotel ku Gisozi. Ayo masomo yitabiriwe n’abayobozi ba ADEPR basaga 60 bayobora uturere, indembo n’abari muri Komite nkuru ku rwego rw’igihugu. Yari agamije kurushaho gutanga umurongo uboneye w’imiyoborere, uko umuyobozi n’umukristo nyawe bakwiye kwitwara, n’uburyo bwo gukemura amakimbirane igihe avutse.

Inshingano kuri buri rwego rukuru

Amategeko Shingiro ya ADEPR mu ngingo ya 14, agaka ka 2 iha CA ububasha bwo Gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko shingiro, amasezerano, amategeko ngengamikorere n’andi mategeko ngenderwaho ya ADEPR. Mu gaka ka 7, kavuga Gusuzuma no kwemeza ishyirwaho n’ikurwaho ry’abayobozi b’amashami, ab’ibigo byihariye n’ab’imishinga ibisabwe na Biro Nyobozi. Agaka ka 8, Kwemeza ibihembo, agahimbazamusyi n’andi mashimwe ahabwa abakozi ba ADEPR n’abandi babigenewe mu nyungu z’itorero. Agaka ka 17 gaha CA ububasha bwo Guhagarika by’agateganyo umwe mu bayobozi bagize Biro Nyobozi cyangwa bose, igihe badasohoza neza inshingano zabo hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko ngengamikorere. Agaka ka 22, Kwemeza amabwiriza agena imishahara, amashimwe n’ibindi bigenerwa abakozi ba ADEPR na ho agaka ka 23 kavuga ko CA isuzuma, ikanemeza abakozi bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Naho ku birebana na Biro Nyobozi ari nayo ishinzwe gucunga abakozi n’ibikorwa byose bya ADEPR umunsi ku munsi, kuko na bo bahabwa umushahara, ingingo ya 17 muri rusange igaragaza ko Biro Nyobozi ishyira mu bikorwa ibiteza imbere itorero ikamenyesha Inama y’Ubuyobozi ibyarangije gukorwa.

Muri iyi ngingo ya 17, agaka ka 4, Biro Nyobozi niyo ni yo ishinzwe Kwita ku micungire ya buri munsi ya ADEPR. Agaka ka 5 kavuga ko Biro Nyobozi ifata ibyemezo byihutirwa ariko igaha raporo inzego ziyikuriye [aka gace niko kashingiweho Biro Nyobozi ifata icyemezo cyo kugabanya imishahara y’abakozi hashingiwe ku ngaruka z’ihungabana ry’umutungo wa ADEPR zatewe na Coronavirus]. Agaka ka 12 kavuga ko Biro Nyobozi ishinzwe no Gukurikirana imikorere y’abapasitori, abamisiyoneri n’abandi bakozi b’Itorero.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities