Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ahatekerwa kanyanga inzego z’ibanze zihagera vuba ariko umwana yaterwa inda ni gake zihagera _CLADHO

Murwanashyaka Evariste, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri CLADHO (Ifoto/Ububiko)

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ivuga ko ikibazo cy’imibare mike y’ibirego bijya mu nkinko birebana no gusambanya abana kitazigera gikemuka mu gihe inzego zose zose harimo n’iz’ibanze zitarumva uburemere bw’iki kibazo.

Imibare itangazwa n’inzego zinyuranye igaragaza ko ikibazo cyo gusambanya abana giteye inkeke, aho ikomeje kuzamuka mu buryo bukabije ndetse n’abakigizemo uruhare ugasanga abageza mu nkiko ari bake cyane.

Kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2019, abana barenga ibihumbi 78 bavutse ku bangavu. Gusa 15 ku ijana by’abahohoteye abo bangavu ni bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.

N’ubwo hari byinshi byakozwe ngo iki kibazo kirwanywe, bisa nk’aho hakiri uru rugendo rwo guhangana na cyo, kuko usanga hakiri icyuho gikabije mu gukurikirana abakoze iki cyaha.

Impamvu ni nyinshi zituma benshi bakekwaho iki cyaha batagezwa mu butabera; harimo kuba inzego zigenza ibyaha zitabona amakuru kugira ngo zibakurikirane. Gusa, abana b’abakobwa basambanywa usanga baba mu midugudu, yewe n’inzego z’ibanze zibizi ariko ntihagire igikorwa.

Aha ni ho Murwanashyaka Evariste ushinzwe gahunda muri CLADHO, ubwo yaganiraga na RBA, yavuze ko asanga hakwiye gushyirwamo ingufu.

Ati “Ibi bintu inzego z’ibanze zibigendamo gake, ngira ngo nk’uko mubizi ahantu hari ahantu bateka kanyanga inzego z’ibanze zihagera mu minota ibiri, ariko ahari umwana watewe inda ni gake inzego z’ibanze zimugeraho ngo zimubaze uko byamugendekeye ngo zimufashe no muri rwa rugendo rwo kumenya ukekwa gukora icyaha, aho ni ho hakiri integer nkeya zituma ibirego bikiri bikeya kandi bizakomeza kuba bikeya nihadashyirwamo ingufu.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko hari ikiri ikibazo mu bukangurambaga bugamije gukumira icyaha cyo gusambanya abana, aho usanga butegurwa n’inzego zo hejuru kurusha uko byahera mu z’ibanze, agasanga ko mu gihe inzego zo hasi zitumvise ubukana bw’iki kibazo, gukemuka kwacyo byazagorana.

Ati “Iki kibazo gihangayikishije inzego zo hejuru kurusha uko gihangayikishije izo hasi n’ubwo bukangurambaga ubona bwakozwe, buba bwakozwe kuba i Kigali kandi byakabaye butegurwa guhera ku nzego z’ibanze twebwe tukajya gutanga umusada.”

Indi mpamvu ituma abana basanywa batabivuga ni uko usanga hari igihe ababasambanyije bakabatera inda, babaha amafaranga, abana bakumva ko baramutse babafungishije byatuma babihomberamo.

Murwanashyaka avuga ko CLADHO yatangiye gahunda yo gushaka abunganizi mu mategeko bafasha abana bahohotewe kuregera indishyi. Gusa ngo baracyari bake cyane, aho bikwiye ko imanza z’indishyi zishyizwemo ingufu byatuma abatanga amakuru biyongera.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko kuba umubare w’abagezwa mu butabera ukiri hasi, biterwa ahanini no guhishirana bishingiye ku bwumvikane buba bwabayeho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, aganira na RBA yagize, ati “N’undi muco twita ko ari n’umuco mubi, ni umuco wo kunga. Aho usanga imiryango yifata, bakunga umuryango w’uwasambanyijwe n’uwasambanyije. Ndetse hamwe na hamwe ugasanga uwasambanyijwe bamwijeje ibintu runaka, bati tuzagufasha, umwana tuzamurera kandi tuzagusubiza ku ishuri. Icyo gihe rero icyo cyaha gitambuka kidahanwe.”

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities