Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga Amategeko, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko nta muyobozi w’inzego z’ibanze ukwiye kwambara ibirango by’umutwe wa Politiki mu gihe mu gace ayobora habaye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama cyo ku wa 22 Kanama 2018, Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze batabujijwe kujya mu mitwe ya Politiki, ariko Atari byiza kwambara ibirango by’umutwe wa Politiki runaka mu gihe mu gace ayobora haberamo ibikorwa byo kwiyamamaza.
Agira ati “Ntibibujijwe ko kimwe n’abandi banyarwanda, abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bajya mu mitwe ya Politiki bihitiyemo. Ariko kandi ntibikwiye ko bambara ibirango by’imitwe ya Politiki barimo igihe bari mu kazi kandi hari n’ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu ifasi bayobora. Ibi biterwa n’uko mu gihe biyamamazaga mu kujya muri iyo myanya nta mutwe wa Politiki banyuzemo…”
Munyaneza akomeza atangaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagombye gufata kimwe imitwe ya Politiki yaje kwiyamamariza mu ifasi bayobora, ndetse kimwe n’abakandida bigenga, abahagarariye icyiciro cy’abagore n’icy’urubyiruko.
Atanga kandi ko hari ababa babikora byaba ari amakosa, igikorwa icyo gihe iyo bimenyekanye ari ukubagira inama, kuko bagomba gufata kimwe abakandida bose ntaho bagaragaza ko babogamiye.
Rene Anthere Rwanyange
