Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Augustin Bizimana wakurikiranwagaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yarapfuye

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha n’urwa Yougoslavia (IRMCT), Serge Brammertz, yatangaje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rwa ba ruharwa 9 ariko akaza muri batatu ba mbere bakurikiranweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye aguye muri Congo Brazaville.

Uru rwego rutangaza ko kwemeza urupfu rwa Bizimana bishingiye ku iperereza rwakoze, aho rwagiye ku mva ye iri  i Pointe Noire muri Repubulika ya Kongo, bagafaya bimwe mu bice by’umubiri we bakabikorera ibizamini bagasanga koko ari we.

Uru rwego rutangaza ko ibizamini byafashwe ndetse n’iperereza ryakozwe byerekanye ko Bizimana yapfuye muri Kanama 2000.

Kuva muri Nyakanga 1993 kugera ku itariki ya 17 Nyakanga 1994, Augustin Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi.

Nka minisitiri w’ingabo muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Bizimana yashyiriweho impapuro zimurega n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda mu 1998.

Yashinjwaga ibyaha cumi na bitatu bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibangamiye uburengazira bwa muntu, gutoteza, ubugome no kutubahiriza agaciro bwite k’umuntu, byose bijyanye n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside muri 1994.

Mu byaha yaregwaga, Bizimana yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, n’abasirikare icumi b’Ababiligi b’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe kubungabunga amahoro ndetse n’iyicwa ry’abasivili b’abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, iya Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Ku itariki ya 29 Mata 2013, Umucamanza umwe rukumbi, Vagn Joensen, yasohoye urwandiko rwo gufata Bizimana n’itegeko ryo kumwimura bisaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kumushakisha, kumufata no kumushyikiriza Ishami rya IRMCT riri Arusha, aho Bizimana azafungirwa muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye.

Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruvuga ko iki cyemezo cy’urupfu gisoza ubushakashatsi n’iperereza ryimbitse ryakozwe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), hakoreshejwe ikoranabuhanga rihanitse hamwe no gusura ahantu hatandukanye hakekwaga kuba harabaye ibikorwa by’ingenzi, kandi bikaba byararanzwe n’ubufatanyabikorwa bw’intangarugero bw’inzego z’u Rwanda, Repubulika  ya Kongo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities