Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kunywa icyayi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashimiye NAEB impano y’icyayi cy’u Rwanda bageneye abaganga n’abandi bakozi. Ni mu rwego rw’uko aba ari abaza imbere mu kuvura no kurwanya Covid-19.
RBC yatangaje ko yashyikirijwe icyi cyayi ku munsi mpuzamahanga wahariwe kukinywa, kikaba kitezweho gufasha abo bakozi bakora amasaha 24 bagerageza gutabara ubuzima bw’abantu.
Umuyobozi wa RBC Dr. Ndanzimana Sabin, yavuze ko iyo mpano iziye igihe kuko icyo cyayi gikomeza gufasha abo bakozi kunoza akazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati: “Turabashimiye, kugira icyo mutanga bigaragaza uburyo muha agaciro imirimo dukora. Iki cyayi kiziye igihe kuko kigiye gufasha cyane amatsinda yacu akora amasaha 24 buri munsi, mu kurwanya Covid-19.”
Itsinda rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya Covid-19 iterwa n’agakoko ka Corona virus rigizwe n’abantu 400. Rifite inshingano zirimo gushakisha uwo ariwe wese wagize aho ahurira n’umuntu wanduye Corona virus no kubakurikirana.
Kuva mu myaka 5000 ishize icyayi ni cyo kinyobwa cyane nyuma y’amazi. Kugeza ubu icyayi cy’u Rwanda cyabaye ubukombe mu ruhando mpuzamahanga, umusaruro wacyo nawo ukomeje kongerwa aho ubu gihingwa kuri hegitari 23276. Umusaruro wacyo wavuye kuri toni 15483 mu 2003 ugera kuri toni 30444 mu 2019, intego ni ukugera kuri toni 65000 mu 2024.
Icyayi u Rwanda rwohereza hanze cyarwinjirije miliyoni 27 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2003, n’agera kuri miliyoni 88 z’amadolari ya Amerika aho mu 2019. Intego ni ukugera kuri miliyoni 102 z’amadolari muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutahurwa abarwayi 320 ba Covid-19 barimo 217 bamaze gukira neza, mu gihe abakirimo kwitabwaho n’abaganga ari 103 Kugeza ubu mu Rwanda ntawe urahinwa n’icyo cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 331 ku Isi.
Abanyarwanda batandukanye bakomeje kugaragaza ko banyuzwe n’ubwitange bw’inzego z’ubuzima, n’abandi bose bitanga mu guhashya Covid-19 mu Rwanda. Mu gihe nta Munyarwanda urahitanwa na coronavirus, mu barwayi bose 320 bamaze kuyigaragaraho mu bipimo 103; akaba ari bo gusa bakitabwaho n’abaganga.
Munezero Jeanne d’Arc
