Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Babiri bafashwe bacukura bakanagurisha amabuye batabifitiye ibyangombwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Ruhehe  ku wa Gatanu  tariki ya 13 Ukuboza 2019  yafashe abagabo babiri aribo Habimana Shabani  ufite imyaka 36 na Ngagijimana Selemani  ufite imyaka 47  bacukura bakanagurisha amabuye yo kubaka  batabifitiye ibyangombwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana avuga ko  Habimana Shabani yari asanzwe yarahawe icyangombwa cyo gucukura amabuye make yo gusana inzu ye nyuma aza kurengaho yiha ububasha bwo gucukurama amabuye ya kariyeri akayacuruza.  Nyuma umuturage yaje gutanga ikirego ko hari abantu bamwibira amabuye bakayagurisha, hakozwe igenzura basanga ni Habimana Shabani uyacuruza afatanyije na Ndagijimana  Selemani  bombi batabifitiye ibyangombwa.

Yagize ati: “Umuturage yatugejejeho amakuru ko Habimana aza mu isambu ye agatwara amabuye arimo akajya kuyagurisha. Twagiye kureba ibyo bintu dusanga ni Habimana uyatwara akayacuruza ndetse yaranashyizemo abakozi bayacukura.”

CIP Twizeyimana avuga ko aba bagabo bakoraga ibinyuranyije n’amategeko kuko usibye kuba bararengeraga bakajya  kugurisha amabuye ari mu masambu y’abaturage n’ubundi nta byangombwa bibemerera gucukura kariyeri bari bafite.

Ati: “Uriya Habimana yigeze kwaka icyangombwa cyo gukura amabuye mu isambu ye akajya gusana inzu ye,  yaragihawe ariko  abirengaho   abigira ubucuruzi ndetse yadukira n’amabuye y’abaturanyi be nayo akayacukura  akajya  kuyagurisha  bituma bajya kumurega.”

Yakomeje avuga ko ari Habimana ndetse na Ndagijimana  ibyo bakoze babikoze babizi  ko bibujijwe kuko ahantu bacukuraga ayo mabuye hari harafunzwe na leta kubera ko  abahabanje bangizaga  ibidukikije.

Ati: “Ahantu  bacukuraga amabuye hari harafunzwe hatemewe gucukurwa  kuko byari bimaze kugaragara ko ibidukikije byangirika, babirenzeho  basubirayo  barongera   baracukura kandi  babizi ko hafunzwe.”

Kuri ubu ari Habimana na Ndagijimana bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, sitasiyo ya Rweru kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko  umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa  kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities