Bamwe mu batuye akarere ka Bugesera bavuga ko imyambarire idahwitse mu rubyiruko rw’abangavu, ari imwe mu mpamvu zitiza umurindi inda zitateganijwe zikomeje guterwa abangavu. Bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Bugesera bavuga ko bagiye kujya banengera mu ruhame abafite imyitwarire itari myiza.
Imyambaro idahesha agaciro umuco nyarwanda, irimo amajipo magufi cyangwa amaremare ariko yo agaragaza ibice by’umubiri w’umukobwa bishobora gukurura irari ry’abagabo n’abasore ku buryo bworoshye. Iyi myambaro yiyongeraho amapantaro n’amakabutura abakobwa n’abagore abahambiriye kandi agashushanya umubiri wabo bambara bakajya mu ruhame.
Abaganiriye n’ikinyamakuru Panorama bavuga ko ibyo ari bimwe mu byongera ubusambanyi, bigatiza umurindi guterwa inda zitateganijwe muri bamwe mu bangavu. Bamwe mu bangavu babyariye iwabo bavuga ko nubwo atari yo mpamvu yonyine ibitera, ariko ngo hari nubwo umukobwa yikururira inda bitewe n’imyambarire idahwite.
Nyirabavakure Chantal, ni umwe mu bakobwa watewe inda akiri muto. Agira ati “iyo umukobwa yambaye akajipo kagufi, akanyura ku bahungu benshi ndetse n’abagabo bahita bamurangarira; yewe harimo n’abatihangana bagahita bamubaza izina, bityo bigatangira ubwo.”
Iradukunda Claudine, na we agira ati “uri umukobwa ukajya gusura umuhungu wambaye akajipo kagufi ntiwamucika, ahita yiha ni nk’aho uba wabyemeye kare.”
Umuhoza Dansila, na we agira ati “burya habayeho kwambara neza imyambaro idashyira ubwambure bw’umuntu hanze, ntabwo ubusambanyi bwagera kuri iyi ntera. Natwe ni ko byatugendekeye, ariko ubu ntabwo byakongera kumbaho nafashe ingamba.”
Ku rundi ruhande ariko hari abasanga imyambarire itagakwiye gufatwa nk’impamvu yo kwishora mu busambanyi kuko ari ibintu bisanzwe.
Nizeyimana Janvier ni umwe mu rubyiruko rwibumbiye mu bakorerabushake. Agira ati “urwo ni urwitwazo njyewe ntemera, kuko ntabwo kuba umukobwa yakwambara iyo myambaro migufi byakabaye impamvu yo kumusambanya. Ubibonye ntubihe agaciro ngo bigutware umwanya ntacyo byaba bitwaye. Mbona abantu ahubwo bakwiye gufata umwanya bakora ibibafitiye inyungu, bakareka kurangazwa n’ibidafite umumaro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, umwe mu mirenge ifite umujyi, Mushenyi Innocent, avuga ko bashishikariza ababyeyi muri gahunda zibahuza nk’umugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage n’izindi, kujya bahwitura abana babo mu gihe bavuye mu rugo bambaye imyenda idahesha agaciro umuco nyarwanda, bakabakangara.
Akomeza avuga ko ubuyobozi bunafite gahunda yo kujya banengera mu ruhame abambara imyambaro nk’iyo ishotorana, idahesha agaciro umuco nyarwanda.
Mushinyi Innocent agira ati “dusaba ababyeyi kujya bakangara abana mu gihe bavuye mu rugo bambaye imyambaro nk’iriya idahesha agaciro umuco nyarwanda. Gusa ariko nanone dufite gahunda yo kujya tunengera mu ruhame abambaye imyambaro nk’iriya, mu gihe hari uwambaye imyambaro nk’iyo tugahita tumunengera mu bandi.”
Ubusanzwe hari impamvu zituma umuntu yambara, zirimo kurinda umubiri, guhisha imyanya y’ibanga ndetse no kuberwa, izi mpamvu zose kandi zikajyana n’imirimo umuntu agiye gukora. Mu gihe rero wambaye utarebye kuri izi mpamvu zituma wambara, zirimo cyane kudahisha imyanya y’ibanga, uba unyuranyije n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Dr Jacques Nzabonimpa, Umuyobozi w’ishami ry’umuco mu nteko nyarwanda y’ururimo n’umuco (RALC), yadutangarije ko RALC nayo irajwe ishinga no guhindura imyitwarire idahesha agaciro umuco nyarwanda. Avuga ko bagenda bigisha urubyiruko uko rukwiye kwambara bitica umuco nyarwanda, byumwihariko bakaba barahereye mu mashuri, kuko babona ari imyitwarire itari myiza haba mu bakobwa ndetse n’abahungu usanga bambara amapantaro usanga ari hafi gutakara hasi.
Cypridion Habimana
