Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Burera: Abaturage batatu bafatanwe ibiro 20 by’amasashe binjizaga mu gihugu mu buryo bwa magendu

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batatu, barimo abagore babiri, binjizaga mu gihugu ibilo 20 by’amasashe ku buryo bwa magendu. Aba bose bafashwe tariki ya 16 Werurwe 2020 mu kagari ka Kayenzi, Umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana, avuga ko bariya bantu bafashwe barimo kwinjiza ariya masashe mu buryo bwa magendu aho bamwe bakoresha abandi kugira ngo bayinjize.

Yagize ati: “Ubundi bariya bantu bari bane, umwe yatwikanze mbere ariruka, bari abakobwa babiri n’abasore babiri. Bariya basore bari mu itsinda rizwi nk’abarembetsi ari nabo bakoreshwa mu kwinjiza ibicuruzwa bya magendu mu gihugu bivuye mu gihugu cy’abaturanyi, bariya basore bakaba bari bakoreshejwe na bariya bakobwa babiri kuko tujya kubafata bari kumwe babereka aho banyura.”

CIP Rugigana yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo bariya banyabyaha bafatwe. Ati: “Ni kenshi abaturage baduha amakuru ku bantu binjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu. Kugira ngo na bariya bafatwe ni amakuru yatanzwe n’abaturage, turabashimira kandi tubasaba gukomeza kuduhera amakuru ku gihe nabo ni umusanzu wabo mu kubaka igihugu.”

Yakomeje agaragaza ko imikoranire myiza y’abaturage na Polisi ari ikimenyesto cyiza ku ruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano baniyubakira igihugu, yabasabye kwirinda kugura ibicuruzwa bipfunyitse mu masashe.

Ati: “Abaturage bazi akamaro k’ibidukikije ni nayo mpamvu bazi ingaruka mbi z’amasashe ku bidukikije. Barabizi ko aho ageze ubutaka butongera kwera kuko atabora ndetse n’iyo atwitswe umwotsi wayo uhumanya ikirere bikabije, niyo mpamvu iyo babonye abayinjiza mu gihugu bihutira gutanga amakuru.” Yibukije abaturage ko amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese wijandika mu bikorwa by’amasashe n’ibindi bintu bikoze muri pulasitiki.

Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu ngingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000Frw) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities