Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Burera: Umuryango w’abantu batanu wibera mu kiri hanyuma ya nyakatsi

Umubyeyi n'abana be nibadatabarwa bashobora guhura n'akaga k'imvura y'itumba (Ifoto/Umuseke.rw)

Umuryango w’abantu batanu utuye mu mudugudu wa Bahenga, Akagari ka Kidalama mu Murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, umaze iminsi wibera muri shitingi ishaje irutwa na nyakatsi. Umubyeyi n’abana be bane barara mu butaka bw’ikibanza yaguze nyuma amenya ko cyongeye kugurishwa kandi nta byangombwa byacyo yari yahawe.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Umuseke.rw, ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Madamu Mukanyandekwe Immaculée n’abana be bane batangiye kurara muri iki kibanza bitewe n’uko ari ho honyine yari afite, akaba yarahaguze yizeye kuhubaka.

Nyuma yaje kumvana umugabo we, basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, acura umugambi wo kuhamuhuguza abifashijwemo n’uwahabagurishije, kubera ko nta nyandiko y’ubutaka ya burundu uyu mugore arahabwa.

Mukanyandekwe yabwiye Umuseke ko yafashe umwanzuro wo kujya kurara hanze kugira ngo arenganurwe kuko ngo ‘byose byakozwe n’uwo bashakanye ariko batabana neza’ kugira ngo amuhime.

Ati: “Twagurishije aho nari ntuye, hanyuma ngura akabanza n’uwitwa Rwaranze Nepomuscene. Ntabwo twari twagahinduje ibyangombwa byose, ariko bimwe by’ibanze nk’inyandiko yasinywe na jéton ndabifite, ntabwo nari nakabonye icyangombwa cya burundu cy’iko kibanza.”

Umugabo ngo yagiye inama na Rwaranze yo kongera kuhagurisha. Ati “Nza kumva ngo bazahanyaka kuko bizagaragara ko ari Rwaranze wagurishije kuko hatanyanditseho.”

Avuga ko bari batuye ahantu habi amazi aturuka mu Birunga yahoraga abatera, hanyuma mu isambu yari isigaye asaba umugabo we ko bayigurisha bakimuka. Ni uko baguze ikibanza hafi y’isantire yitwa Ngambi, bahagura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

Akomeza avuga ko amakuru yahawe ari uko aho yaguze hari abandi bahaguze, none akaba agiye kuhahuguzwa, bitewe n’amakimbirane afitanye n’uwo bashakanye urimo kumugambanira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gahunga, Jeanne d’Arc Mukamusoni, yabwiye Umuseke ko ikibazo cya Mukanyandekwe bakimenye mu nama y’abayobozi yabaye mu gitondo cyo ku wa mbere, ndetse ngo byahise bihabwa umurongo wo kubikurikirana vuba.

Ati: “Twakimenye mu gitondo, ubuyobozi bw’Akagari butubwira uko bihagaze, ko haguzwe ikibanza ariko ntihakorwa ihererekanya ryacyo (mutation) ariko kandi ngo ni umugabo we bwite ushaka kugira ngo ahagurishe umugore atabimenye kandi ntagire icyo abonaho.”

Mukamusoni akomeza agira ati “Twsabye Akagari kubikurikirana neza, ndetse n’Umurenge wahise ubyinjiramo, kandi twasabye ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umudugudu gushakira uwo mugore inzu ntiyongere kurara hanze.”

Uyu muyobozi avuga ko Akagari kababwiye ko ngo ‘mu kwandika amasezerano y’ubugure ntabwo banditse nomero z’umurima (UPI); ariko ngo ababishinzwe batangiye kubijyamo kugira ngo bamenye ukuri nyako, niba harimo amanyanga aburizwemo.

Mukanyandekwe kandi avuga ko ikibazo ke yakigejeje mu nzego zitandukanye z’ibanze ariko akaba atarabona igisubizo, ngo AZAKOMEZA KURARA MURI ICYO KIBANZA kugeza arenganuwe.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities