Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID-19: Abarenga ku mabwiriza yashyizweho bahanwa n’itegeko

Umuntu utubahiriza gahunda ya #GumaMurugo cyangwa izindi ngamba zafashwe kandi zigatangazwa na Leta y’u Rwanda hagamijwe kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19, aba akoze icyaha.

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,

Ingingo ya 230: Kwigomeka ku buyobozi

Umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).  Iyo uwigometse ku buyobozi yari afite intwaro, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi batari bafite intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitageze ku myaka ibiri (2).

Iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi bitwaje intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo, ntibihabwa umuntu waretse ibikorwa byo kwigomeka akimara kubisabwa n’ubuyobozi iyo nta ruhare yari afite mu buyobozi bw’ibyo bikorwa.

Ingingo ya 231: Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe

Umuntu wese, ku bw’urugomo, ubuza imirimo yategetswe cyangwa yemewe n’ubuyobozi bubigenewe gukorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kubuza imirimo gukorwa biturutse ku bantu baremye agatsiko kandi bakoresha kiboko, urugomo cyangwa ibikangisho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities