Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID-19: Abasaba serivisi mu mahoteli na resitora basabwa gusiga imyirondoro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyashyizeho amabwiriza agiye kuzajya yifashishwa n’abafite amahoteli n’amaresitora, aho bategetswe kuzajya bandika umwirondoro w’umuntu wese ubagannye. Ubu ni bumwe mu buryo iki kigo cyashyizeho bushobora koroshya kubona amakuru mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Aya mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukaza ingamba mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Hoteli na Resitora ni zimwe muri serivisi zemerewe gufungura ibikorwa nyuma y’ukwezi n’igice zifunze, ariko zisabwa ko zajya zifunga saa moya z’ijoro. Inama n’ibitaramo ndetse n’ibindi bihuza abantu benshi byakirwaga n’amahoteli ntibyakomorewe.

RDB yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 “abayobozi b’amahoteli, amaresitora n’ahandi hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, basabwa guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.”

Hazajya handikwa amazina yombi y’umuntu, nimero ya telefoni, isaha n’umunota yinjiriye aho hantu n’akarere atuyemo.

Nubwo umwirondoro uzajya ubikwa mu buryo bw’ibanga, gusa RDB ivuga ko “aho bizaba ngombwa uzakoreshwa mu gushaka amakuru ajyanye na COVID-19”.

Urwego rw’amahoteli no kwakira abantu, ni zimwe mu zashegeshwe bikomeye n’ingamba zo gufunga ibikorwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse bisaba ingufu nyinshi mu kuzahura ubukungu bwarwo.

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko muri Werurwe bwagize igihombo cya miliyari hafi 35 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe.

Iyi raporo igaragaza ko Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo bugarijwe n’ibibazo ku buryo nibura 82 ku ijana (82%) y’abakozi bashobora kubura akazi. Ibigo 98 ku ijana (98%) byugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.

Uru rwego rero ruzakenera nibura ruzakenera miliyari zigera kuri 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu kugoboka ibikorwa by’ubukerarugendo no kwakira abantu, mu gihe cy’umwaka wose nyuma ya Koronavirusi.

Ni rumwe mu nzego leta yiyemeje gufasha binyuze mu kigega kigiye gutangira, aho ba nyir’ibi bikorwa bazafashwa kuvugurura amasezerano y’inguzanyo bari bafite muri banki, ndetse bakoroherezwa kubona amafaranga yo kongera kuzahura ibikorwa byabo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities