Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID19: Abagenzi barasabwa kwirinda umubyigano mu gihe batega imodoka

Abagenzi bateteze imodoka ntibazirikana zimwe mu ngamba zo kurwanya Koronavirusi (Ifoto/RBA)

Mu gihe kwirinda kwegerana cyangwa gukoranaho ari rimwe mu mabwiriza abantu basabwa gukurikiza kugira ngo barusheho kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), aho abantu bategera imodoka haracyagaragara ababyiganira ku mirongo. Abagenzi bakavuga ko biterwa n’imodoka nke, byaba bigoye gukurikiza amabwiriza yatanzwe.

Hasabwa nibura umwanya ungana na metero imwe hagati y’umuntu n’undi aho ariho hose kugira ngo hirindwe ko hagira uwanduza undi COVID19. Ariko aho bategera imodoka hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali, abagenzi baravuga ko birimo kubagora.

Maniriho Felix aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yagize ati “Urabona akavuyo k’abagenzi, imodoka ntabwo ziri kuzira igihe. Iyo imodoka zije abantu bakabasha kugenda ya disitanse irubahirizwa. Ibyo turabizi ariko nta yandi mahitamo dufite. Icyakorwa ni ukuzongera.”

Nkurunziza Wellars na we agira ati “Ntabwo twagendeye kuri iyo gahunda kuko abantu babaye benshi. Dushobora kwandura kuko ntituri kubyubahiriza.”

Urwego ngenzuramikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) ruremeza ko imodoka zabaye nkeya koko kubera ko zimwe zashyizwe muri gahunda yo gucyura abanyeshuri, hakiyongeraho ko izitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali nta muntu wemerewe kugenda ahagaze, bigatuma zitwara bake.

Ushinzwe ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko nta mpamvu n’imwe abantu bakwiye gushingiraho begerana kandi bazi ko bibujijwe.

Yagize ati “Kwegerana abantu ari benshi buri wese arabizi ko bibyjijwe. Nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma abantu begerana hamwe, ibyo rwose nibabireke, nta cyo umuntu yakwitwaza ngo imodoka zabaye nke. Ibyo koko birasaba izindi ngufu? Ntaho bihuriye n’uko imodoka zidahari babe bihanganye tubanze dutware abanyeshuri bagere mu rugo amahoro noneho izi modoka zigaruke zijye mu kazi bisanzwe ndibwira ko bizafasha.”

Uretse aho abagenzi bategera imodoka, hari ahandi abaturage basaba ko hashyirwa imbaraga mu gukurikirana uko ingamba zo gukumira Koronavirusi zirimo gushyirwa mu bikorwa. Hamwe muri ho ni nko mu maresitora n’ahacumbitse abantu benshi.

Bimwe mu byo inzego zinyuranye zikomeje gukangurira abantu ni ugukomera ku muco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda gusuhuzanya hakoreshejwe ibiganza no kwirinda amateraniro y’abantu benshi ndetse no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities