Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatabazi JMV wari Guverineri w’Amajyaruguru yasabye imbabazi Perezida Kagame

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, wari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame ahagaritse ku mirimo abari ba Guverineri b’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gicurasi 2020; Gatabazi Jean Marie Vianney wayoboraga Intara y’Amajyaruguru yasabye imbabazi ku byo yaba ataratunganyije.

Abinyujije kuri Twitter ye, Gatabazi yatangiye ashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru. Yashimiye kandi abaturage bo mu majyaruguru bamubaye hafi, mu byo bageranyeho mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda yari amaze ari guverineri.

Yakomeje asaba imbabazi aho yaba yarateshutse, agira ati “Ndasabira imbabazi icyo ari cyo cyose cyagutengushye Nyakubahwa Paul Kagame, na RPF-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi negereje indi paji y’ubuzima bwange nkakomeza gukorera Igihugu mu bushobozi bwange bwose; kandi nzakugumaho igihe cyose Nyakubahwa Perezida na RDF!”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yahagaritswe ku mirimo hamwe n’uw’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel; nk’uko byatangajwe mu ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe yo ku wa 25 Gicurasi 2020 gusa nta mpamvu iratangazwa ku byo aba bayobozi bakurikiranweho.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities