Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura imitima y’abacitse ku icumu

Icyobo cyajugunywemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaga 5000, imibiri yabo irimo gushakishwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro (Ifoto/Rene Anthere)

Hashize imyaka 26 hibazwa uburyo imibiri igera ku 5000 y’abazizie Jenoside yakorewe abatutsi yajugunywe n’Interahamwe mu cyobo cya Kiziguro, yashyingurwa mu cyubahiro. Kuva ku wa 12 Ukwakira 2020, harimo gushakishwa iyi mibiri, bikaba biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro ku wa 11 Mata 2021.  

Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, imiryango ihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’imiryango ifite ababo bajugunwe muri icyo cyobo, hafashwe umwanzuro wo kuyishakisha igashyingurwa mu cyubahiro. Ni kimwe mu bizafasha abacitse ku icumu kuruhuka mu mitima no gushira agahinda kuko bazaba bashyinguye ababo.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo (Ifoto/Rene Anthere)

Sibomana Jean Nepo, Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwibaza uko hashakishwa imibiri y’abajugunywe mu cyobo cy’i Kiziguro, n’uburyo byazakorwamo. Igihe cyarageze bifashisha abahanga ku buryo izashakishwa, igakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro, kandi icyo cyobo na cyo ntigisibwe kigakomeza kuba kimwe mu bimenyetso by’intwaro zifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,

Ati “Kubashakisha ngo bashyingurwe mu cyubahiro ni nk’uko hari indi mibiri twagiye dukura ahantu hatandukanye. Bizafasha abacitse ku icumu kuruhuka mu mutima no gushira agahinda. Nubwo byasabye ubwenge bw’abahanga kugira ngo iyi mibiri ishakishwe ikurwemo, tuzakora ku buryo iki cyobo kizakomeza kuba mu mateka y’intwaro zifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’ibindi bimenyetso biranga amateka ya Jenoside tuzashyira muri uru rwibutso rushya rurimo kubakwa.”

Mujawingoma Jeanne, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ufite abe bajugunywe mu cyobo cya Kiziguro (Ifoto/Rene Anthere)

Mujawingoma Jeanne, mu buhamya bwe avuga ko ubwo bahungiraga mu Kiliziya i Kiziguro, Abasirikare n’Interahamwe zivanzemo abari impunzi zavuye Muvumba na Kiyombe, babasanzemo batangira kubica, bahera ku bagabo n’abasore, imirambo imaze kuba myinshi, bafata muri bamwe bakiri bazima batangira kubategeka guterura imirambo bakayijyana muri icyo cyobo.

Agira ati “Nanjye nashyizwe mu baterura imirambo. Mugenzi wanjye twari kumwe we bamwiciye ku cyobo bamujugunyamo. Hari benshi biciwe ku cyobo abandi bijugunyamo bareba banga kwicwa rubi. Nyuma yo kwica abari mu Kiliziya, abandi bakicirwa mu kibuga, hakurikiyeho kwica abateturaga imirambo ya bagenzi babo.”

Akomeza avuga ko ko igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazizer Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu cyobo cya Kiziguro, bizafasha abafite ababo bajugunywemo kuruhuka umutima. Ati “Abandi bashyingura ababo bakaruhuka, ariko twebwe nta kizere twari dufite cyo kubashyingura. Gutangira gushaka iriya mibiri byongeye kutwubaka kuko tugiye gushyingura abacu mu cyubahiro.”

Rugigana Jean Baptiste umwe muri 11 Inkotanyi zarokoye zikuye mu cyobo cy’i Kiziguro (Ifoto/Rene Anthere)

Rugigana Jean Baptiste, ni umwe mu bajugunywe mu cyobo cya Kiziguro ariko bakaza gukurwamo n’Inkotanyi. Hashoboye gukurwamo 11 ubu haracyariho 6 barimo umugore umwe. Avuga ko bagiraga ipfunwe ry’imibiri y’ababo bajugunywe ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “Gushakisha iriya mibiri byaratwubatse. Twajyaga tugira ipfunwe ry’iriya mibiri idashyinguwe, kuko bariya bantu barajugunywe. Kugira aho tuzajya tubasanga bashyinguye mu cyubahiro bizadufasha kuruhuka. Bigiye kuduha umutekano mu mutima.”

Uwimpuhwe Marie Louise, ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu karere ka Gatsibo, avuga ko byabanje kugora abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kumva ko imibiri y’abajugunywe muri kiriya cyobo igiye gushakishwa, ariko baza kumva ko kuyishyingura mu cyubahiro ari ukubaha agaciro.

Uwimpuhwe Marie Louise, Ushinzwe ibikorwa byo kwibuka mu karere ka Gatsibo (Ifoto/Rene Anthere)

Agira ati “Aho bari bari muri uriya mwobo, ntibashyinguwe mu cyubahiro. Uyu munsi twishimira ko bakuwemo tugiye kubashyingura mu cyubahiro. Biradufasha kuruhuka no gukomera kuko buri wese wacitse ku icumu arishimye, agiye kuruhuka kuko uwe azaba ashyinguwe mu cyubahiro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iki gikorwa kimaze imaze gitekerezwa ku bufatanye na Komite z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kubiganiraho ndetse no kubisabwa n’abafite ababo bajugunywemo, hafashwe icyemezo cyo gukuramo iyo mibiri.

Agira ati “Ni igikorwa kitoroshye kibanza gutegura abantu cyane cyane abafite ababo bajugunywemo…. Iyi mibiri tuzayitunganya, tuyishakire amasanduku, hanyuma tubaherekeze mu cyubahiro tubagomba. Imitima y’ababo barokotse izaruhuka bumve ko isubiye mu gitereko kuko ababo bashyingurwe mu cyubahiro.”

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo (Ifoto/Rene Anthere)

Icyo cya Kiziguro cyacukuwe n’abapadiri bera mu 1972, bivugwa ko bashaka amazi, ariko nyuma biza guhagarara bageze hafi muri metero 30 ataraboneka, ariko ntibagisiba. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hajugunywemo abantu basaga 5000. Imibiri yabo yatangiye gushakishwa ku wa 12 Ukwakira 2020, iya mbere ikaba yarabonetse ku wa 27 Ukwakira 2020 muri metero hafi 14. Dukora iyi nkuru bari bageze hafi kuri metero 19 bakuramo imibiri.

Mu gutunganya inzira zikoreshwa hifashishijwe imashini yatanzwe na Polisi y’igihugu, abakozi barimo akaba ari abasanzwe bazobereye mu gukora ubucukuzi mu kuzimu. Muri icyo cyobo hasanzwemo ibikoresho binyuranye byakoreshejwe mu kwica abajugunywemo birimo n’amasasu.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities