Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Imyumvire ku byiciro bishya by’ubudehe yabyukije amakimbirane mu miryango

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo baracyafite imyumvire yo hasi ku byiciro bishya by’ubudehe ku buryo hari abatangiye kwihakana imiryango.

Abaturage babanje gusobanurira imiterere y’ibyiciro bishya baboneraho no kugaragaza amakimbirane yari yihishe mu muryango aho ababyeyi bihakana abana ndetse  no kwihakanana kw’abashakanye.

 Bimwe mu bibazo byaje ku isonga  ni ubushoreke, ibishingiye ku mitungo itimukanwa ndetse n’ibishingiye ku bakobwa babyariye iwabo. Abaturage bavuga ko ibi bibazo bikwiye kubanza kubonerwa umuti kugira ngo babone gufashwa kwishyira mu byiciro by’Ubudehe.

Ibi bibazo byazamutse ubwo basobanurirwaga bimwe mu bigenderwaho abantu babarurwa ku kiciro kimwe nk’urugo, nko kuba hari umugabo wasezeranye n’umugore ariko akaza guta urugo akajya kwishakira undi mugore; uwo abarurwa ku rugo rw’uwo basezeranye kabone n’iyo yaba atagikunda umugore we w’isezerano.

Aha hanagarutswe ku bagabo bo mu idini ya Islam ribemerera gushaka abagore barenze umwe, basobanuriwe ko ubafite agomba kubarurwa ku wo basezeranye mu mategeko kuko Itegeko ryo mu Rwanda riteganya ko isezerano ry’abasezeranye ku muntu umwe.

Hari kandi uwaba afite abagore barenze umwe bose nta n’umwe basezeranye, basobanuriwe ko umugabo aza guhitamo umwe abarurirwaho, naho ababyariye iwabo bakaba bakihaba kandi basangira ku nkono imwe; bakaba bagomba kubarurwa ku kiciro kimwe.

Uyu mubyeyi avuga ko umugabo yamutaye bityo badakwiye gushyirwa hamwe mu cyiciro cy’ubudehe (ifoto/Munezero)

Nyiranzabanita Jeannette utuye mu kagari ka Matare, Umurenge wa Rugarama, avuga ko we n’umugabo we bimukiye muri kariya gace baturutse mu karere ka Musanze, bahagera umugabo we agatera inda umukobwa ndetse ngo baza no kwibanira.

Uyu mubyeyi uvuga ko we n’umugabo we basezeranye, avuga ko umugabo we yasahuye urugo rwe ashyira iyi nshoreke.

Ati “Ikibazo ngira, ko imitungo yamaze kuyimaraho akaba antanye abana batanu nkaba mbacira inshuro umwaka wose ntakintu amfasha, none ka kadugudu nasigaranye ubwo azaza kukanteraho kandi ibindi yarabijyanye?”

Akomeza avuga ko ibyiciro bisanzwe, we n’umugabo we bari kumwe ndetse n’ibyangombwa by’ubutaka bacyanditseho bombi,  gusa akaba yifuza ko babatandukanya mu gihe mu irangamimerere batarahabwa gatanya.

Ati “None se ko ari kunyihakana, njye bampe ikiciro cyanjye n’abana banjye, na we agende n’umugore we n’umwana we. Sinabarurwa hamwe na we, kuko bahita bashyiraho n’umwana yabyaye ahandi.”

Umusaza Ngerero Faustin avuga ko yemera kwibaruza hamwe n’umugore we n’ubwo bafitanye amakimbirane ariko akongeraho n’umwuzukuru we (Ifoto/Munezero)

Protogene washakanye na Nyiranzabanita, avuga ko yataye umugore we kuko bagiranye amakimbirane akanga gukomeza kuba muri ibyo bibazo.

Avuga ko aho amariye kuva mu rugo, umugore we yahise amukuza ku kiciro kugira ngo abone uko yishyirira abana ubwisungane mu kwivuza.

Avuga ko yiteguye gusubira ku kiciro kimwe n’umugore we nk’uko bari bamaze gusobanurirwa n’ubuyobozi ko bakiri umugore n’umugabo mu mategeko ariko n’umwana yabyaranye n’uriya mukunzi we akaba yashyirwa kuri kiriya kiciro.

Agira ati “Umwana nabyaranye n’umukunzi wanjye na we tugomba kubarurwa hamwe. Ariko kandi ikindi kintu cyanshenguye ni ukumva ko umugore wanjye ari umutware w’urugo kandi arinjye mutware.”

Ngerero Faustin w’imyaka 66 y’amavuko, we avuga ko umugore we amubaniye nabi ndetse ngo akaba yarabishyizemo umwana we w’ubuhererezi umwe mu bana umunani babyaranye, ngo bakaba bakomeje kumuburabuza. Uwo mwana we ngo afite imyaka 28, akaba amaze kugira abana batatu ku bagore batandukanye.

Ati “Sinifuza kubarurwa hamwe n’uwo mwana. Najye ku kiciro cye hamwe n’abana be. Sinshaka kujya mutangira amafaranga kandi ansuzugura anyita imbwa n’ubu ejobundi yarankubise. Ngomba kubarurwa hamwe n’umugore wanjye gusa ariko kandi nubwo umuhungu wanjye tutabanye neza sinakwanga abuzukuru, nzibaruzaho umwe abandi na we abibaruzeho.”

Igikenewe ni amakuru y’ukuri si ukubyutsa amakimbirane

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene, avuga ko mu mibanire y’imiryango hasanzwe habaho ibibazo ariko ko hanasanzwe uburyo bwo kubikemura n’inzego zibishinzwe.

Manzi Theogene, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu (Ifoto/Munezero)

Aasaba abaturage kumva ko uyu mwanya ari uwo gutanga amakuru kugira ngo bagire ibyiciro bishya by’Ubudehe.

Ati “Ntabwo ari umwanya wo kugira ngo havuke amakimbirane ngo umuntu yihakane undi, umuntu avuge ati ‘uyu muntu yari ambangamiye reka mbone umwanya wo kumwikiza’. Ntabwo rwose igihe ari iki. Iki ni igihe cyo gutanga amakuru y’icyo umuntu yinjiza gikwiye kuba kimushyira mu kiciro iki n’iki.”

Ntituje gutanga gatanya ku bazifuza…

Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere n’imibereho myiza mu karere ka Gatsibo, Dusenge Yvette, abwira abaturage ko ikusanyamakuru ryifashishwa mu gufasha abaturage kwishyira mu byiciro by’ubudehe, ko bitaje gukuraho uburyo imiryango yari isanzwe ibayeho.

Akomeza avuga ko abaturage bakwiye gutandukanya ibyiciro by’Ubudehe n’irangamimerere basanganywe.

Ati “Nk’abagabo bafite abagore barenze umwe, akavuga ati ‘ninjya kwibaruza hamwe na kanaka, ubwo sindaba ntakaje uburenganzira ku rundi rugo?’ Oya, ntabwo atakaje uburenganzira, nta n’ubwo ari igihe cyo gutandukanya abantu babana ariko umuntu aba Umunyarwanda agomba kugira urugo abarizwamo ari na rwo rufite n’ikiciro cy’Ubudehe.”

Iri gerageza ryo gufasha abaturage kwishyira mu byiciro by’Ubudehe byabaye mu kagari katoranyijwe muri buri karere, mu gihe igikorwa rusange ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya (A,B,C,D na E) giteganyijwe umwaka utaha wa 2021.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities