Ubutumwa bwatambutse ku rukuta rwa Twitter rw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), buvuga ko uru rwego rwataye muri yombi uwitwa Bakundinka Jean Nepomuscene ukekwaho kwica Ntawuhigimana Diogene, akamutaba iwe mu rugo. Amakuru yatanzwe n’umwana wari muto ibyo biba.
Iki gikorwa kigayitse cyakozwe tariki ya 26 Nyakanga 2016, amushyira mu mufuka maze amutaba mu mwobo mu rugo iwe mu mudugudu w’Agatare, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo. Ibyo byose byabaye hari umwana muto ubireba, aho akuriye aciye ubwenge atanga ayo makuru, icyo gihe yari afite imyaka 13.
Aganira n’Ikinyamakuru Panorama, Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hari amakuru kuva icyo gihe ko Ntawuhigimana Diogene yaburiwe irengero ariko bakomeza gushakisha. Amakuru yaje gutangwa n’umwana wa Bakundika wari ukiri muto.
Yagize ati “Gukora ubucukumbuzi ntibihagarara. Kuva icyo gihe twakomeje gushakisha amakuru ariko twaje kuyahabwa n’umwana we w’umuhungu. Ibyo biba uwo mwana yari muto areba. Se yishe uwo Ntawuhigamana amushyira mu mufuka, amutaba mu mwobo umwana areba. Aho akuriye rero ni we watanze amakuru ko se yishe umuntu akamutaba mu rugo. Byasaga nk’aho byibagiranye ariko gushakisha amakuru birakomeza ntibijya bihagarara.”
Dr Murangira yavuze ko umubiri wataburuwe ukaba wajyanwe mu isuzumiro kugira ngo hagaragazwe neza uwishwe uwo ari we.
Ukekwaho icyaha ubu afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Gatsibo mu gihe akorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa umuntu wese wica umuntu akabihisha yibwira ko bitazamenyekana ko igihe kizagera agatahurwa kandi akabihanirwa.
Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Rwanyange Rene Anthere
