Inda z’imburagihe, kwirirwa mu mihanda ndetse no guta ishuri ni bimwe mu bibazo abana bahura na byo bikomotse ku makimbirane mu miryango.
Ibi ni bimwe mu byagarusweho n’abaturage bo mu murenge wa Bukure, mu karere ka Gicumbi baganiriye na Panorama.rw aho bahurije ku kuba Umuryango uba mu makimbirane utabona umwanya wo kuzuza inshingano zawo harimo no kwita ku bana.
Hagengimana Aphrodis ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko, uvuga ko kubera amakimbirane yo mu muryango yataye ishuri akiri muto, ntabone n’amahirwe yo kuganirizwa n’ababyeyi, ku buzima bw’imyororokere.
Agira ati “njyewe nakuze ababyeyi banjye bibera mu mahane. Papa yabaye umusinzi atangira kujya ashwana na Mama. Byatumye njye na mushiki wanjye tutabona uwo tuganira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Mushiki wanjye yagiye gushaka akazi mu mujyi, agezeyo bahita bamutera inda, kuko atigeze aganirinzwa ibijyane n’ubuzima bwe kubera ayo makimbirane ya babyeyi bacu.”

Hagengimana Aphrodis avuga ko yataye ishuri kubera amakimbirane yari mu muryango we (Ifoto/Munezero)
Umwe mu bana b’abakobwa wabyariye iwabo akiri umwangavu, afite imyaka cumi n’itanu, avuga ko ingorane zose yahuye na zo zakomotse ku kuba urugo rwabo ruhoramo amakimbirane, abana bagasa n’aho birera kuko ntacyo ababyeyi babafashaga.
Agira ati “Ababyeyi bacu bahoraga mu makimbirane adashira. Byatumye umugabo anshukira utuntu tudafashije aransambanya, bimviramo kubyara nkiri muto, ndetse ntakaza n’amahirwe yo kwiga. Ibyo byose byongeyeho kubura amahoro mu muryango, kuko Papa yahoraga antuka ngo ntaho ntaniye na mama, ngo narananiranye. Iyo nza kugira amahirwe yo kumvwa n’ababyeyi ndahamya ko ibi byose biba bitarambayeho…”
Bandora Germaine ufite abaturanyi bahora mu makimbirane avuga ko ababeyi nkaba batabona umwanya wo kuganiriza abana babo bigatuma batoragura amakuru babonye yose.
Agira ati “urugo rurimo amakimbirane, usanga abana babura uwo baganira ntibanagire n’umutima wo kwegera ababyeyi babo ngo baganire n’ibijyanye nu buzima bwabo. Bituma bagwa mu ngeso mbi zirimo kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.”
Akomeza agira ati “Akenshi abana nabo bakuriye muri izo ntonganya bibakuriramo ku buryo n’iyo barikumwe n’abandi bababuza umutekano. Umwana iyo akuze agashaka, usanga urugo rwe arutwara nk’uko ababyeyi be babayeho, ntashobore kubaka ngo rurame kuko aba akurikiza imico yakuriyemo.”

Bandora Germaine, umubyeyi wo mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi avuga ko umwana uvukiye mu makimbirane bimugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose (Ifoto/Munezero)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure, NKunzabera Sylivestre, avuga ko iyo umuryango wajemo amakimbirane bigira ikibazo ku burere bw’abana, iyo bakuze bigana ibyo babayemo.
Agira ati “imibanire mibi yo mu miryango uko byagenda kose igira ingaruka ku bana. Akenshi iyo umwana akuze na we bimugiraho ingaruka, ku buryo usanga yibwira ko nawe abo abyaye agomba kubarera uko yarezwe. Amakimbirane ni mabi, naho tuyabonye tugerageza guhuza imirango, tukayiganiriza, tukabagira inama.”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bukure buvuga ko bari bafite imiryango 25 irangwamo amakimbirane, ariko yagabanutse binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, ndetse n’inshuti z’umuryango.
Munezero Jeanne d’Arc
