Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gicumbi: Bamwe mu rubyiruko ntibakozwa gahunda zo kuboneza urubyaro

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi bavuga ko batakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire batarashaka, kubera ko batinya ingaruka bishobora kubagiraho zirimo no kubura urubyaro.

Mu Rwanda, hakoreshwa uburyo bwo kuboneza urubyaro butandukanye burimo Agakingirizo, ibinini, inshinge, agapira no kwifungisha burundu ku bagabo n’abagore. Nubwo gukoresha ubu buryo ntawe biheza, urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi ruvuga ko rudashobora gukenera iyo serivisi rutarashaka.

Uwanone Ester wo mu murenge wa Miyove, avuga ko ataboneza urubyaro atarabyara na rimwe kuko atazi neza ko aramutse abikoze yazabona urubyaro.

Agira ati “njye mbona atari ngombwa cyane ku muntu utarashaka. Ubundi se ni gute uboneza urubyaro utarabona? Gusa nka Prudence birashoboka ariko kujya gufata ibinini cyangwa ubundi buryo bw’igihe kirekire numva atari ngombwa ku mukobwa.”

Ntezirayo Jean Claude avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro yaba nziza ku bakobwa kuko usanga hari ababyara bakiri bato.

Agira ati “Kwitabira izi gahunda bizafasha bashiki bacu kuko babyaraga bakiri bato gusa si uburyo bwose twakwibonamo nibura agakingirizo byashoboka ariko kujya mu buryo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire numva ko bidakwiye.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Miyove, Nyamvura Constance, avuga ko hari urubyiruko rutinya kuboneza urubyaro kubera izo mpungenge. Arabamara impungenge avuga ko imyaka yose wabonerezaho ntacyo byakwangiza.

Agira ati “urubyiruko ntirwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro kuko batizera ko uwaboneje urubyaro atarabyara byashoboka ko yabyara. Gusa turababwira ko imyaka yose waboneza ho ntacyo byakwangiriza ku buzima bwawe bw’ahazaza.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Miyove, Nyamvura Constance, ubwo yakoraga ubukangurambaga mu baturage (Ifoto/Munezero)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko hari ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ku rubyiruko, bityo ko hakiri imbogamizi ku bwitabire bwarwo. Gusa bagiye kongera ubukangurambaga.

Agira ati “Mu ngamba twafashe harimo ko muri buri kigo nderabuzima hashyirwa icyumba cy’urubyiruko, kugira ngo bagirwe inama ku buzima bw’imyororokere. Bigishwa ko kuboneza urubyaro atari iby’abashatse gusa, ariko kandi n’uruhare rw’ababyeyi ruba rukenewe.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko amakuru atari yo ku ngaruka zo gukoresha uburyo butandukanye mu kuboneza urubyaro abantu bakura ahatandukanye harimo n’itangazamakuru, biri mu bituma abagore batinya bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities