Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Umugabo yatemye amatungo ye nyuma y’uko umugore we yanze kuva mu rwahukaniro

Aya matungo yakomerekejwe ubwo umugabo yagiye gucyura umugore we bamumwima agataha ayahukamo arayatema (Ifoto/Umuseke)

Umugabo wo mu karere ka Gisagara yagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe bamumimye, atahana umujinya w’umuranzuzi awutura amatungo ye, arayatema. Uyu muryango uvugwamo amakimbirane aho umugabo yashatse kwivugana umugore bapfa imitungo.

Nk’uko tubikesha umuseke.rw, ku wa 3 Gicurasi 2020, umugabo witwa Havugarurema Déo wo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara yatemye inka ze ebyiri n’ihene eshatu akazikomeretsa. Uyu mujinya w’umuranduranzuzi uyu mugabo ngo yawufashe nyuma y’uko avuye kwa Sebukwe gucyura umugore we umaze igihe yarahukanye, bakamumwima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko umugore wa Havugarurema Déo yahukaniye iwabo, agiye kumucyura bamumwinye, atashye yirara mu matungo ye arayatema.

Yagize ati: “Yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo n’umugore we, yamuhozaga ku nkeke, agera ubwo yahukanira iwabo.”

Uyu muyobozi avuga ko Havugarurema yafashe umwanzuro wo kujya gucyura, ariko ababyeyi b’umugore banga kumutanga kuko babonaga n’ubundi nta mpinduka agaragaza. Avuga ko uriya mugabo atashye mu rugo iwe yafashe umuhoro abanza gutema inka ze ebyeri, akurikizaho ihene eshatu. Uyu mugabo yahise afatwa ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Muganza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yasabye abafite iyo ngeso yo guhohotera abo bashakanye babaziza imitungo ko babicikaho, bakimakaza amahoro n’urukundo kuko iyo batabikoze bigira ingaruka ku bana n’umuryango muri rusange.

Ati “Nta nyungu umuntu avana mu burakari bwo kwiyangiriza imitungo cyangwa guhohotera uwo bashakanye, usibye igihano giteganywa n’amategeko.”

Yanavuze ko raporo bafite ivuga ko uyu Havugiyaremye yashatse kwica umugore we ari na byo byatumye yahukanira iwabo.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 147, igira iti “Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe Umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Ingingo ya 187 y’iri tegeko iteganya ibihano igira iti “Kwangiza cyangwa konona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities