Mu rugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda, hatanzwe itangazo risaba abazahatanira umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Mu bapiganwe haravugwamo umukozi wa Minisiteri y’ibidukikije ariko bivugwa ko yamaze kwemerewa akazi kandi impamyabushobozi ye ntaho ihuriye n’ibyari byasabwe mu itangazo.
Bamwe mu bagenagaciro baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama bavuga ko bafite impungenge z’uko akazi katanzwe kuko kahawe umuntu utujuje ibyangombwa byasabwaga kuri uwo mwanya. Bavuga ko yawuhawe ari nk’ingororano ya Komite Nyobozi yagiye afasha mu bibazo byajyanwaga muri Minisiteri y’Ibidukikije ariyo inafite mu nshingano urugaga rw’abagenagaciro mu gihe havugwamo ibibazo byo gucikamo ibice.
Mugabo Seth (izina duhaye umwe utarashatse ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru) agira ati “Mu rugaga rwacu havutse ibibazo ubwo habaga amatora atanyuze mu buryo umwaka ushize. Twagejeje ikibazo cyacu kuri Minisiteri idushinzwe ariko kubera umukozi wayo wari wihishe inyuma y’ibyakozwe mu matora, kandi ari we wagombaga gusuzuma dosiye yacu, ntitwabonye igisubizo gikemura ibibazo byacu. Kuba rero yarahawe akazi ko kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ni ingororano yahawe na Komite Nyobozi kubera ko yabakingiye ikibaba.”
Undi agira ati “Koko dukeneye umukozi ariko uwahawe akazi ntiyujuje ibisabwa kuko ibyangombwa bye bidahura n’ibyasabwe kuri uriya mwanya. Yize ibijyanye n’imiturire kandi ibyo yize ntaho bihuriye n’ibyasabwe kuri uriya mwanya. Ni ikimenyane ndetse harimo na ruswa kuko yari mu mwanya muri Minisiteri idushinzwe anakurikirana dosiye zacu zimugeze imbere, kandi tunakeka ko afite uruhare mu bibazo urugaga rwahuye nabyo mu minsi ishize.”
Dushimimana David, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abagenagaciro, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko Nteziryayo Florien usanzwe akora muri Minisiteri y’ibidukikije ari mu bantu basabye akazi, nyuma y’isuzuma n’ibizamini byakozwe bagasanga ariwe wabafasha mu kazi bakorera abaturage bitewe n’aho akorera.
Ati “Kuba bivugwa ko ibyangombwa bye bidahura n’ibyo twasabye mu itangazo sibyo byashingirwaho ahubwo twarebye uburyo yakoze ibizamini, tureba n’ubunararibonye afite dusanga nk’umuntu wakoze muri minisiteri itureberera yadufasha. Icyo dushaka ni uko umugenagaciro atunganya ibyo ashinzwe gukora kandi agaha serivisi nziza umuturage.”
Ku kibazo kijyanye no kuba Nteziryayo Florien agiye guhabwa akazi nk’ingororano, Dushimimana avuga ko ibyo ntaho bihuriye ahubwo babihuza n’amakimbirane yavutse mu bihe by’amatora y’abagize Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga.
Mu kumenya ukuri kuri iyi ngingo, Ikinyamakuru Panorama twavuganye na Nteziryayo Florien bivugwa ko yemerewe akazi nk’ingororano ahawe n’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abagenagaciro. Mu kiganiro kuri Telefoni ye igendanwa yavuze ko yabonye itangazo agasaba akazi nk’abandi, kuko yabonaga yujuje ibisabwa.
Agira ati “Nasabye akazi hanyuma ndahamagarwa nkora ibizamini. Nyuma naje kumenyeshwa ko natsinze, hanyuma dutangira kuganira ku mushahara kandi n’ubu ntiturahuza ndacyategereje icyo bemeza. Ibyo kuba ntujuje ibisabwa bigomba kubazwa abanyemereye akazi sinjye bireba.”
Yongeraho ati “Kugeza ubu sindi umukozi w’urugaga. Sinigeze mbona akazi mu rugaga rw’abagenagaciro kuko sinkorayo. Icyabayeho ni uko namenyeshejwe ko natsinze ibizamini, tukaganira no kumushahara nifuza guhembwa. Akazi rero si igihembo bampaye nkeka ko nagahawe kubera ko natsinze ibizamini byatanzwe.”
Nteziryayo asoza avuga ko abavuga ko atujuje ibisabwa batigeze bareba dosiye ye kuko afite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mitunganyirize y’icyaro, ndetse akagira n’iy’icya gatatu mu bifite aho bihuriye n’ibyasabwe mu itangazo ryatanzwe n’urugaga. Ariko kandi na we akomoza no ku makimbirane yabaye mu bihe by’amatora y’abagize Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’abagenagaciro iriho ubu, akeka ko aribyo bigikomeza gukururana.
N’ubwo Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’abagenagaciro avuga ko bamaze kwmerera Nteziryayo Florien akazi k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Umunyamabanga w’Inama y’ubutegetsi y’urugaga, Ishimwe Patrick, we avuga ko ibizamini byatanzwe ariko bataremeza uwatsinze kuko ibyavuyemo bitaratangazwa kandi inama y’ubutegetsi itaricara ngo yemeze uwatsinze ahabwe n’amasezerano y’umurimo.
Itangazo ry’akazi ryo ku wa 30 Ukwakira 2019 ryatanzwe n’urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda, bimwe mu byo ryasabaga harimo ko usaba uwo mwanya agomba kuba ari Umunyarwanda, kuba afite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi, ubukungu, ibaruramari cyangwa mu bindi bifitanye isano n’ibyo kandi akaba afite nibura uburambe bw’imyaka itanu muri ako kazi. Cyangwa se afite impamyabushobozi y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza n’uburambe bw’imyaka itatu.
Rwanyange Rene Anthere

Sinayobye
February 26, 2020 at 21:49
Dukurikije ibivugwa muri iyi nkuru biragaragara ko nawe ufite aho ubogamiye bitewe nuwagushatse ngo ayiguhe kandi nawe yaguhembye. Abanyamakuru b’iki gihe we!!! Muzaba professional ryari koko? Guhamagara umukandida umubaza impamvu yahawe akazi kandi batakweretse dipolome ze warengereye ahubwo nawe bagukoreho indi nkuru.