Amakuru yakwirakwiye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2020 nibwo abagizi ba nabi bishe umugabo wo mu murenge Gishamvu mu karere ka Huye, bamutsinda mu kabande kari mu gishanga cy’Akanyaru aho yari aragiye inka ze.
Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko witwa Ndabunguye Vincent yamenyekanye saa sita z’ijoro ubwo umugore we yatabazaga ubuyobozi ko yagiye kuragira inka aramutegereza aramubura.
Abatabaye basanze yamaze kwicwa ndetse n’inka esheshatu yari aragiye ziburirwa irengero.
Inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi ndetse n’abaturage bakomeje ubufatanye mu gushakisha abamwishe no kumenya irengero ry’izo nka; mu ijoro ryakeye ni bwo zafatiwe mu Murenge wa Mata ariko abari bazishoreye barirukanka bacika abanyerondo.
Aganira na igihe.com dukesha aya makuru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko abari bashoreye izo nka bahuye n’abanyerondo mu ijoro ryakeye mu Kagari ka Ramba barazibatesha bariruka.
Yagize ati “Twazifashe, ni irondo ry’abaturage ryazifatiye ahitwa mu i Ramba mu murenge wa Mata mu mudugudu wa Cyafurwe, ariko abari baziyoboye birukanse. Twazifashe nka saa cyenda z’ijoro. Ubu ni ukuzisubiza ba nyirazo, twamenyesheje Akarere ka Huye kugira ngo baze bazifate.”
Avugaka n’umuseke.rw ku birebana n’ifatwa ry’aba bantu, Umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera, yavuze ko bafashe abantu bane bakekwaho kwica Ndabunguye Vincent wari wagiye kuragira agasangwa yapfuye afite ibikomere mu maso, kandi n’inka ze zikabura.
Abafashwe ni uwitwa Nsekambabaye Damascene w’imyaka 28, Minani Innocent w’imyaka 24, Kubana Faustin w’imyaka 42, na Nyabyenda Emmanuel w’imyaka 47, bafatiwe mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye.
Kuri ubu abo Bagabo bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu karere ka Huye.
Munezero Jeanne d’Arc
