Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Icyo Perezida Kagame akuye muri Senegal

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku butwererane buhuriweho, kwagura umubano usanzweho ndetse n’ubufatanye mu bukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere.

U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye kuva 1975 byagirana ubufatanye bw’amasezerano arimo ay’umuco n’ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Senegal, Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’ubucuti ku mpande zombi. Ni umusangiro kandi witabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko.

Ku munsi wa kabiri, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umukino wa nyuma usoza iya Sahara Conference yo gushaka itike ya BAL 2024 izabera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2024 warangiye AS Douanes yo muri Sénégal itsinze APR BBC yari ihagarariye u Rwanda amanota 79 kuri 54.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rwe, aherekejwe na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko.

Perezida Kagame yahise yerekeza muri Guinée Conakry, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Bamwe mu bagabo bakoraga imirimo yo gucukura imva no gushyingura abapfuye mu irimbi rya Rugarama Cemetery, riherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yageze mu mujyi wa Arusha mu gihugu cya Tanzania, ahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 25 isanzwe y’Abakuru...

Amakuru

Ingabo z’u Rwanda -RDF na Polisi y’u Rwanda -RNP, mu itangazo bashyize ahagaragara bavuga ko bagiye gutangiza ibikorwa byihariye bigamije gufasha abaturage mu mibereho...

Ahandi

Brazil iri mu bihugu byo ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo bifite umubare munini w’abafungwa, cyane cyane abakatiwe kubera ibyaha bikomeye birimo urugomo n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities