Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku butwererane buhuriweho, kwagura umubano usanzweho ndetse n’ubufatanye mu bukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere.
U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye kuva 1975 byagirana ubufatanye bw’amasezerano arimo ay’umuco n’ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004.
Mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Senegal, Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Senegal Bassirou Diomaye Faye, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’ubucuti ku mpande zombi. Ni umusangiro kandi witabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko.

Ku munsi wa kabiri, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umukino wa nyuma usoza iya Sahara Conference yo gushaka itike ya BAL 2024 izabera mu Mujyi wa Kigali. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2024 warangiye AS Douanes yo muri Sénégal itsinze APR BBC yari ihagarariye u Rwanda amanota 79 kuri 54.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rwe, aherekejwe na Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko.
Perezida Kagame yahise yerekeza muri Guinée Conakry, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.


Panorama









































































































































































