Ku wa gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2020, igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyahawe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP). Komite ya Nobel yo muri Noruveje yatangaje ko ikeneye ibisubizo by’ibihugu byinshi “byagaragaye cyane kuruta mbere hose.”
WFP irashimirwa nk’uko byagarutsweho na Perezida wa Komite ya Nobel, Berit Reiss-Andersen. Yagize ati “imbaraga zayo mu kurwanya inzara, kubera uruhare yagize mu kuzamura amahoro mu turere twibasiwe n’amakimbirane ndetse no kuba yaragize uruhare runini mu bikorwa byo gukumira ikoreshwa ry’inzara, nk’intwaro y’intambara.”
Nk’uko bitangazwa na 7 sur 7, ni igihembo cya cumi na kabiri cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyahawe Loni, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuntu ku giti, bafite aho bahuriye n’Umuryango w’Abibumbye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ryashinzwe mu 1961 rifite icyicaro gikuru i Roma kandi riterwa inkunga ndetse n’intwererano ku bushake. WFP ivuga ko yafashije abantu bagera kuri miliyoni 98 umwaka ushize wa 2019.
WFP yigaragaza nk’Umuryango munini utabara imbabare, imibare yerekana ko mu mwaka wa 2019, umuntu umwe muri 11 yari afite imirire mibi, ariko muri uyu mwaka bashobora kuba bariyongereye kurushaho kubera icyorezo cya COVID-19.
Uyu mwaka, abakandida 318 bari bahanganye, barimo abantu 211 n’imiryango 107. Urutonde rwari rurerure ariko abarugize bikomeza kuba ibanga.
Igihembo, umudari wa zahabu, impamyabumenyi hamwe na miliyoni 10 za mafaranga akoreshwa muri Suwede (hafi 950.000 euro), bigomba gutangirwa Oslo ku ya 10 Ukuboza nibishoboka kubera amabwiriza yo kwirinda covid-19 bitakunda hagakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga.
Mu 2019, Igihembo kitiriwe Nobel cyahawe Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed, yambikwa ikamba kubera ubwiyunge yatangije n’uwahoze ari umuvandimwe w’umwanzi Eritereya, ariko ubu akaba ahanganye n’ihohoterwa rishingiye ku moko n’imyigaragambyo y’abarwanya Leta ayoboye.
Nkubiri B. Robert
