Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yaganirije abapolisi 176 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Aba bapolisi 176 harimo abagore bagera kuri 20 ku ijana. Mu rwego rwo kubarinda ikwirakwizwa rya COVID-19 bashyizwe mu kato k’iminsi 14 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Ni naho Umukuru wa Polisi yabasanze ubwo yabahaga impanuro.
IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.
Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’Igihugu kibatumye.”
IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.
Ati “Murasabwa kuzarangwa no kubahana hagati yanyu nk’uko mubisanganywe, muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe. Muzagire isuku yanyu ubwanyu ndetse n’ibikoresho byanyu.”
Umukuru wa Polisi y’u Rwanda ubwo yaganirizaga aba bapolisi 176 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, hari hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Buri mupolisi yari yambaye agapfukamunwa, hari intera ya metero hagati y’umupolisi n’undi ndetse bari babanje gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune. Aba bapolisi kandi mu gihe cy’iminsi 14 bari bamaze muri PTS-Gishari bapimwe icyorezo cya COVID-19 buri mupolisi ahabwa icyemezo cy’uko ari muzima (Certificate) gitangwa n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda.
Mu mpanuro za IGP Dan Munyuza, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzubaha umuco n’imigenzo y’abaturage b’Igihugu cya Sudani y’Epfo bagiyemo.
Ati “Bariya bantu hari umuco wabo n’imigenzo ibaranga bitandukanye n’ibyanyu, igihe hari ibyo mubonye muzirinde kubaseka cyangwa ngo mubinube. Muzabarekere umuco wabo ariko namwe mukomeze uwanyu.”
IGP Munyuza yakanguriye abapolisi kuzarangwa n’ubutwari busanzwe buranga abanyarwanda, nihagira umwanzi ubasagarira bazirwaneho kandi bashyize hamwe.
Aba bapolisi 176 bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Carlos Kabayiza. Bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka urenga kubera icyorezo cya COVID-19.
Uwimbabazi Sarah
