Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kizongera gusuzumwa mu minsi 45

Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Perezida Yoweli Museveni ku mupaka i Gatuna.

Abakuru b’ibihugu 4 bazongera bahurire ku mupaka wa Gatuna mu minsi itari munsi  ya 45 iri imbere mu rwego rwo gukomeza gushaka uko bazahura  umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma yo guha umukoro iki gihugu mu nama yabahurije ku mupaka wa Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020.

Uganda yahawe ukwezi ku mwe ngo ibe imaze  kugenzura imiterere  y’ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba irwanya  u Rwanda ikorera muri iki gihugu.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya Kane y’abakuru b’ibihugu ku kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, ngo ni nawo uzagena ahazaza h’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mupaka wa Gatuna, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasomwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola.

Nk’uko tubikesha RBA, mu nama yamaze amasaha arenga 3.5 ibera mu muhezo, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bishimiye intambwe yatewe mu bijyanye no guhererekanya imfungwa hagati y’u Rwanda na Uganda.

By’umwihariko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bashimiye Perezida wa Angola Joao Lorenco n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi, ubwitange bwabo mu gufasha u Rwanda na Uganda gukura igitotsi mu mubano umaze imyaka 3 warazambye.

Kuva aba bakuru b’ibihugu batangira ibikorwa by’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Uganda, Uganda imaze gushyikiriza u Rwanda abantu 24 barimo 22 bari bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko n’abandi 2 bari mu bagabye igitero cyo mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hiyongeraho no kwambura urwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga (Passport) umwe mu bayobozi b’umutwe y’iterabwoba wa RNC.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwarekuye runashyikiriza Uganda abaturage bayo 20 rwari rufunze kubera ibyaha binyuranye harimo 3 barangije ibihano bakatiwe n’inkiko.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities