Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imitego 25 ya Kaningini n’ubwato 17 bituzuje ubuziranenge byafatiwe mu Kivu biratwikwa

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi tariki ya 28 na 31 Nyakanga ryakoze igikorwa cyo kurwanya abakora ibikorwa by’uburobyi bitemewe n’amategeko ndetse n’abandi bakorera ibyaha mu kiyaga cya Kivu.

Muri icyo gikorwa Polisi yafashe imitego 25 itujuje ubuziranenge ndetse n’amato 17 akozwe mu biti yakoreshwaga mu burobyi butemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko imitego yafashwe yo mu bwoko bwa Kaningini ifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 7 n’igice. Iyo mitego yafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkombo.

Ubwo hatwikwaga iyo mitego n’amato bitujuje ubuziranenge hari abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage. Abaturage bakangurirwe kwirinda ibikorwa by’uburobyi binyuranyijwe n’amategeko ndetse no kwirinda gukorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu mbago z’ikiyaga.

Ati  “Abaturage bakanguriwe kuroba byubahirije amategeko, ingaruka z’uburobyi bunyuranyijwe n’amategeko ndetse no kwirinda kugira ibikorwa bakorera mu metero 50 ivuye ku nkombe z’ikiyaga icyo aricyo cyose. Aha twavuga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.”

Yakomeje avuga ko abaturage banakanguriwe k’umutekano wo mu mazi, basabwa gukorera mu makoperative no gukoresha imitego yemewe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amafi mato kuko imitego ya Kaningini yica amafi akiri mato bityo bikagira ingaruka ku musaruro w’amafi.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’aho tariki ya 24 Nyakanga 2020, hari habaye ikindi gisa nkacyo, nacyo cyabereye mu kiyaga cya Kivu mu kirwa cya Mafundugu na Nyanamo byo mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro. Hafatiwe amato 16 n’imitego 15 yo mu bwoko bwa Kaningini, byambuwe abarobyi 10.

Tariki ya 22 Nyakanga mu karere ka Burera hafatiwe imitego ibiri ,abarobyi n’amato bakoreshaga.

Ubu burobyi bunyuranyijwe n’amategeko bugira ingaruka ku bidukikije ndetse bikaba bikorwa hatitawe ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko abarobyi bafatwa baba batambaye udupfukamunwa ndetse n’andi mabwiriza bayirengagije.

Ibi bikorwa biracyakomeje kuko biri muri gahunda yo kubungabunga umutekano wo mu mazi ndetse no gutanga ubukangurambaga mu baturage baturiye ibiyaga.

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi  aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi,  gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko  Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese,  ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi,  usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities