Hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro zo ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2019 ni bwo impunzi 66 ziturutse muri Libya zageze mu Rwanda.
Nk’uko tubikesha RBA, izi mpunzi zimaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga k’Indege cya Kigali, izi mpunzi zahise zinjira muri bisi zari zateguwe zerekeza mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.
Izi mpunzi ni ikiciro cya mbere k’impunzi 500 u Rwanda rwiyemeje kwakira ziva muri Libya, aho zikomeje gukorerwa ibikorwa bya kinyamanswa.
Muri uku kwezi Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, agamije kwakira impunzi z’abanyafurika 500 zaheze muri Libya aho zibayeho nabi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n’abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso kerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n’Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.
Yagaragaje ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n’icy’abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa.

Impunzi zakirwa ku kibuga mpuzamahanga k’indege cya Kigali (Ifoto/RBA)
Ubwanditsi
