Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imvura yo ku wa 2 Werurwe yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu

Umuhanda unyura mu gishanga gihuza Karuruma na Gisozi ntibyoroshye kuwambuka kubera umwuzure (Ifoto/Flash TV)

Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) iraburira abantu bose, by’umwihariko abatuye mu manegeka, kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi kuko bashobora kwibasirwa n’ibiza. Irasaba kandi abatuye ahashobora kubashyira mu kaga kuhimuka.

MINEMA ivuga ko imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 2 Werurwe 2020 yahitanye ubuzima bw’abantu 6 hirya no hino mu gihugu, abandi 18 barakomereka. Hangiritse kandi inzu 91, imihanda 6, ibiraro 7 n’amapoto y’amashanyarazi arenga 10.  MINEMA ivuga ko uturere twahuye n’ibiza cyane ari Gasabo, Ruhango, Rulindo na Ngororero.

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibiza batewe n’imvura yaguye ku mugoroba wo ku itariki ya 2 Werurwe, kuko yangije byinshi byiganjemo imyaka bateye. Bafite impungenge z’uko bizabagendekera mu gihe imvura yazakomeza kugwa muri ubu buryo ko ntacyo bazasarura.

Musirikare Vincent yagize ati ”Uru rutoki rwavunanguritse kandi nahakodeshaga, ndetse no mu mafaranga y’inguzanyo. Mbese nahuye n’ikibazo gikomeye!”

Musengimana Appollinaire we ati ”Ubuhinzi na bwo ntabwo bwifashe neza kubera ko isuri ibijyana…izayangiza ahubwo namwe bayobozi mwareba ukuntu mwaturwanaho.”

Si ibikorwa by’ubuhinzi gusa imvura yangije kuko hari n’inzu z’abaturage zasanyutse burundu kuri ubu bamwe mu baturage bakaba badafite n’aho barambika umusaya.

Muzigabanga Antoinette, utuye mu Mudugudu wa Kagarama, ho mu kagari ka Gasanze, mu Karere ka Gasabo inzu yari atuyemo yose yasenyutse burundu ku buryo we n’umwana we baraye babuze aho kurambika umusaya, bakararana mu bwiherero n’ihene batunze.

Ati “Imvura yose isa n’aho yancikiyeho kuko kuva imvura igwa nta kintu nabashijekurokoramo n’inzu n’ibikuta byose bisa n’ibyabigwiriye. Njye naraye ahantu hari hegereye aka WC hari aka douche n’ihene nari mfite mvuga ngo batayiba. Ntabwo nishoboye nta kintu mfite bagize icyo bamfasha wenda inzu yange nkabasha kuyibona nk’uko Imana yayimpaye ni cyo cyampahamuye cyanteye n’agahinda.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirereGahigi Aimable, avuga ko abaturage n’abahinzi bakwiye kwitegura imvura y’itumba yisumbuyeho gato ku yari isanzwe kuko ishobora no kuzageza mu mpera z’ukwezi kwa 5; bakamenya uburyo bwo kuyibyaza umusaruro n’ibihingwa bategura guhinga, ndetse n’uburyo bwo gukumira ibiza bakurikirana amakuru atangwa n’inzego zose.

Yagize ati ”Urebye ku ishusho rusange mu gihugu ahenshi izaba iri hejuru gato y’icyegeranyo cy’imvura y’itumba basanzwe bagira ariko bikaba byaba byiza iyo mvura ikoreshejwe neza cyane cyane mu bikorwa by’ubukungu cyane cyane mu buhinzi …mu kwirinda ibiza bafite inzego kugera ku murenge aho bashobra kuba imyitwarire mu bihe bitandukanye cyane ko tuba turi ahantu hatandukanye mu gihugu imiterere yaho iba itandukanye..dukangurira abantu ngo begere inzego z’imirimo bakorana kugira ngo bitewe n’umwihariko wa buri hantu n’imvura iba iteganyijwe iba itandukanye, bakorane bya hafi mu rwego rwo gukumira ibiiza no kuzamura umusaruro.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, avuga ko kuri uba hariho imvura nyinshi kandi ikomeza kwangiza ibikorwa bitandukanye bityo akaburira abantu kwitwararika muri ibi bihe by’imvura by’umwihariko nk’abagituye mu manegeka bakahimuka vuba na bwangu.

Yagize ati ”Ikintu cya mbere abantu bari mu manegeka bagerageze bimuke burundu cyangwa se by’agateganyo biraterwa n’ukuntu hameze ariko icyo gihe abantu bo mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano turafatanya kugira ngo barebe uko ibibazo bigenda…n’abantu batwara ibinyabiziga bitondera inzira z’amazi, bubahiriza amategeko ya polisi, ndetse n’abaturage kugira ngo batagwa mu miferege cyangwa za ruhurura.”

Kayumba akomeza anagira inama abahinzi kwitwararika ku guca imirwanyasuri ku mirima yabo kugira ngo imyaka bahinze idatwarwa n’isuri cyangwa imyuzure.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities