Kuva ku wa mbere tariki ya 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2019 mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore “’Gender Global Summit”, iteraniye bwa mbere ku mugabane wa Afurika. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nta kwirara gukwiye kubaho muri gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo kuko iyo umugore ateye imbere umuryango wose ubyungukiramo.
U Rwanda rwakiriye iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri, mu gihe rufatwa nka kimwe mu bihugu by’intangarugero ku Isi mu guteza imbere abagore no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati yabo n’abagabo. Ubu 50 ku ijana by’abagize Guverinoma y’u Rwanda ni abagore na ho mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bagera kuri 61 ku ijana.
Perezida Paul Kagame avuga ko intambwe u Rwanda rumaze gutera muri uru rwego ari umusaruro wavuye mu bushake bwa politiki. Yagize ati “Witegereje no mu mateka yacu ukareba n’amategeko yo mu gihe cy’ubukoloni usanga abagore batari bemerewe kugira umurage w’imiryango yabo.”
Akomeza agira ati “Mu yandi magambo ntibari bemerewe kugira umutungo. Ariko ibyo twarabihinduye kandi abagore babigiramo uruhare, haba no mu guhindura cyangwa kuvugurura amategeko, kuko nkuko twabyumvise ni’bo benshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Bityo iyo hari ikibabangamiye turababwira tuti nimugihindure binyuze mu bubasha mufite.”
Perezda wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, agaragaza ko ibihugu by’u Rwanda na Ethiopia ari byo byonyine bigeze ku ntambwe ishimishije mu kwimakaza ihame ry’uburinganire ku mugabane wa Afurika.
Ati “Nshimishijwe no kuba ndi kumwe n’abayobozi babiri b’ibihugu bya Afurika. Ni ukuvuga Perezida w’u Rwanda n’uwa Ethiopia, ibihugu byombi bifite uburinganire bwuzuye mu bagize guverinoma. Nimwibaze ko Afurika Yunze Ubumwe ifite ibihugu binyamuryango mirongo itanu na bitanu ariko bibiri byonyine bikaba ari byo byageze kuri ubwo buringanire!”
Akomeza avuga ko ari nk’igitonyanga mu nyanja kuko mu kerekezo 2063 cy’uyu muryango ndetse no mu irangashingiro ryawo uburinganire ari ihame ndakuka.
Perezida Kagame asanga kuba nta gihugu na kimwe kiragera ku bipimo byifuzwa mu nzego zose, ari ikimenyetso kigaragaza ko nta we ukwiye kwibeshya ko yageze iyo ajya mu gukuraho ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.
Yagize ati “Ntabwo turagera aho twifuza kuko iyo urebye inyigo zikorwa harimo n’iy’ihuriro ku bukungu ku Isi, WEF, bigaragara ko ku Isi nta gihugu na kimwe kiragera ku buringanire, bityo rero turacyafite byinshi byo gukora. Twebwe rero icyo tugerageza gukora ubu ni ugukomereza aho tugeze tukanarenzaho kandi tukizera ko kuziba icyuho kigihari biba inshingano ya buri wese kuko nubwo ari inshingano y’abagore ni n’iy’abagabo.”
Igihugu cya Ethiopia na cyo gishimirwa intambwe kimaze gutera mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuko kuva Dr. Abiy Ahmed yagera ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2018, abagore ari 50 ku ijana by’abagize guverinoma kandi bakaba bayobora za minisiteri zifatwa nk’izikomeye zirimo iy’ingabo ndetse n’iy’umutekano. Byakarusho kandi, Perezida wa Ethiopia ni Madame Sahle-Work Zwede, wemeza ko akazi gasigaye ari ko gakomeye.
Ati “Akazi ni bwo kagitangira kuko iyo biba gushyira abagore mu myanya yo hejuru mu buyobozi byari kuba byaranakozwe kera! Ariko hari icyuho tugomba kuziba tukagira abagore no mu myanya yindi y’ubuyobozi bakabasha guhatana n’abagabo. Dukeneye abagore bize kandi bafite ubumenyi buhagije bagomba gusimbura bagenzi babo bababanjirije.”
Mu cyerekezo 2063 Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wihaye cyiswe “Afurika twifuza cyangwa se Africa we want”, harimo intego y’uko 90 ku ijana by’abagore bo mu cyaro bazaba babasha kugera kuri serivisi z’imari nko kubona inguzanyo muri za banki n’ibindi bigo by’imari no kugira umutungo nk’ubutaka bitarenze 2030.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na yo ivuga ko hakenewe miliyari ibihumbi bitatu z’amadolari yo gutera inkunga no gushyigikira imishinga y’abagore ku mugabane wa Afurika.
Ni inshuro ya kane iyi nama Global Gender Summit ibaye, kandi akaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika. Iy’uyu mwaka yibanda ku kurandura inzitizi zibangamira uburinganire hagati y’abagore n’abagaho.
Ubwanditsi
