Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inteko isanga guhisha amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside bibangamiye inzira y’ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Nyuma yaho komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG, itangaje ko mu mwaka wa 2019/2020 habonetse imibiri isaga 800 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi, abagize inteko ishinga amategeko basanga icyo ari ikibazo gikomeye ndetse kibangamiye inzira y’ubwiyunge bw’abanyarwanda. 

Raporo y’ibikorwa bya CNLG byo mu mwaka wa 2019/2020 igaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bigera kuri 246 ari byo byagaragaye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi ndetse bikaba byaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo bubikurikirane mu nkiko.

Iyi raporo yerekana kandi ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize hanabonetse imibiri 808 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi yagiye ikurwa hirya no hino mu turere.

Ubwo CNLG yagezaga iyi raporo ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, abadepite n’abasenateri bagaragaje ko kuba nyuma y’imyaka 26 hakiboneka imibiri kandi nabwo amakuru yaho iherereye ntatangwe ku bushake, ari ikimenyetso cy’uko hari intambwe itaraterwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside, ibintu bemeza ko ari inzitizi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities