Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yasobanuriye Abanyamakuru uburyo, itangazamakuru na Sena bifite inshingano zo kuzamura ijwi ry’umuturage bityo bakaba bakwiye kugirana imikorere inoze.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa agenewe Abanyamakuru ku mikorere y’Inteko, yatangiye ku wa 27 kugeza ku wa 28 Ukwakira 2020.
Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru, Dr Iyamuremye yagize ati: “Inteko Ishinga Amategeko n’Itangazamakuru ni abafatanyabikorwa bahuriye ku nshingano yo kuzamura ijwi ry’umuturage.”
Akaba ariyo mpamvu, Sena yateguye amahugurwa y’itangazamakuru, hagamijwe kurebera hamwe ubwuzuzanye bw’inzego zombi, no guteza imbere umuturage hagamijwe kugana ku kerekezo k’igihugu .
Perezida wa Sena, yavuze ko aya mahugurwa ajyanye no kwiyungura ubumenyi ku bijyanye n’inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’uburyo itangazamakuru rifasha mu guhuza umuturage n’Inteko Ishinga Amategeko.
Yongeyeho ati: “Ik’ingenzi twazirikana muri aya mahugurwa ni ikitegererezo cy’ubwuzuzanye hagati y’Inteko Ishinga Amategeko n’itangazamakuru ndetse n’igipimo Abanyarwanda bareberamo ibikorwa by’izo nzego zombi”.
Yagaragaje uburyo Itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu kumvikanisha ijwi ry’abanyarwanda kandi ribabera urubuga bagaragarizamo ibibafitiye inyungu.
Perezida wa Sena yakomeje agira ati: “Duhereye ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya 2015, no mu matora no gushyiraho ubuyobozi byagiye bikurikirana byagaragaye ko itangazamakuru mu Rwanda rikora bya kinyamwuga kandi mu bwisanzure haba mu gutara amakuru, kuyacukumbura no gusesengura ibikorwa bigenewe abaturage ; bikaba byaba n’imbarutso yo kugira ngo hagire ibikosorwa”.
Yavuze ko itangazamakuru n’inteko ishinga amategeko bigomba kwihutira kumenyesha abaturage ibibakorerwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, MHC, Mbungiramihigo Peacemaker yavuze ko aya mahugurwa ari ikimenyetso gikomeye kerekana ko Inteko ishyigikiye iterambere ry’itangazamakuru rifite intego yo gukora kinyamwuga, rigakora n’ibiganiro n’inkuru zicukumbuye ku mikorere y’inteko. Itangazamakuru rikabikora rizi neza gahunda za leta kandi riharanira kuyobora abanyarwanda, rikabajijura cyane cyane ko kujijura Abanyarwanda ari imwe mu nshingano zaryo.
Ati: “Kumenya imikorere y’inteko bigomba kuza ku isonga, nk’urwego rw’igihugu rugomba gushyiraho amategeko no kureba ko yubahirizwa.”
Yavuze ko bifuza ko abanyamakuru bahabwa ubumenyi buzatuma barushaho kumenya imikorere y’inteko, inkuru zifasha abanyarwanda bakamenya n’icyo inteko imariya abanyarwanda bayishyizeho n’uburyo bayigana ikabafasha mu byo ishinzwe ku bakorera.
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bayungukiyemo byinshi kuko basanze hari ibyo batari basobanukiwe neza ku mikorere y’inteko nk’ibijyanye n’uburyo umushinga w’itegeko ukorwa kugeza ubaye itegeko, imikoranire y’inteko ishinga amategeko imitwe yombi…
Uwimana Donatha
