Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 2 Kamena 2020

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 2 Kamena 2020 (Ifoto/Urugwiro)

Ku wa kabiri, tariki ya 2 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18/05/2020.
  2. Inama y’Abaminisitiri yashimiye Abanyarwanda kubera ubufatanye bukomeje kubaranga, inabibutsa gukomeza kutirara mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
  3. Inama y’Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku ngamba na gahunda zo kuzahura ubukungu no kwihaza mu gihe giciriritse n’ikirambye.
  4. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa.
    Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19

  1. Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose.
  2. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.
  3. Serivisi zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’Inzego z’Ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
  4. Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.
  5. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.  

Serivisi zemerewe gukora

  1. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.
  2. Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms)na siporo mu matsinda zirabujijwe.
  3. Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu Turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.
  4. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.
  5. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.
    Serivisi zizakomeza gufunga
  6. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
  7. Ingendo mu modoka rusange mu Turere twa Rusizi na Rubavu zirabujijwe.
  8. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
  9. Insengero zizakomeza gufunga.
  10. Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.
  11. Utubari tuzakomeza gufunga.
    5. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, imishinga y’amategeko n’amateka bikurikira:
    -Politiki (Policy) y’ubumenyi, ikoranabuhanga na inovasiyo na gahunda yo kuyishyira mu bikorwa.
    -Umushinga w’itegeko rigenga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).
    -Iteka rya Perezida ryirukana aba Ofisiye n’iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-Ofisiye n’Abapolisi bato bo muri Polisi y’u Rwanda.
    Bikorewe i Kigali, ku wa 02/06/2020.
    Dr. Edouard Ngirente
    Minisitiri w’Intebe 
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities