Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi yafashe abasore batandatu n’umukecuru umwe ufite imyaka 80 bamaze kwiba ibicuruzwa muri butike ya Gatete Janvier, umucuruzi mu isantere ya Kayenzi.
Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru itangaza ko uyu mukecuru akurikiranweho kuba yaranze gutanga amakuru y’aho ibicuruzwa biri nyamara mu gihe bariya basore babyibaga bagiye kubihisha mu nzu ye ndetse inzego z’umutekano zajya gusaka zikabisangamo. Gusa, uyu mukecuru ntabwo yafunzwe, arakurikiranwa ari iwe mu rugo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 12 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ubwo yari mu gikorwa cy’umutekano yatabajwe n’umuturage w’umucuruzi mu isantere ya Kayenzi witwa Gatete Janvier avuga ko hari abajura bamaze gutobora inzu ye y’ubucuruzi bakamwiba ibicuruzwa n’amafaranga. Ako kanya Polisi ifatanyije n’abanyerondo bahise bakurikirana bashobora gufata bariya basore uko ari batandatu n’uriya mukecuru.
CIP Twajamahoro yagize ati: “Umucuruzi witwa Gatete Janvier yaradutabaje bihurirana n’uko twari tukiri mu bikorwa by’umutekano twari twarayemo, twahise dufatanya n’abanyerondo turakurikirana tubasha gufata bariya basore ndetse tunabasangana bimwe mu bicuruzwa bari bamaze kwiba.”
Umucuruzi avuga ko ibicuruzwa yibwe ari amajerikani 5 y’amavuta yo guteka, imifuka 11 y’umuceri, amacupa 24 y’ikinyobwa kitwa Umuhuza, amacupa 12 y’inzoga ya wisiki (Whisky), ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6,000).
CIP Twajamahoro avuga ko abo bajura babigabanye hanyuma mu rugo rw’umukecuru hafatiwe umufuka umwe w’umuceri n’ijerikani imwe y’amavuta yo guteka.
Yaboneyeho gukangurira abaturage gukaza amarondo ndetse anasaba abacuruzi kujya bagira abazamu bararira amazu yabo y’ubucuruzi mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Yagize ati: “Icyo dukangurira abaturage ni ugukaza amarondo kuko no kugira ngo bariya bafatwe abari baraye irondo babigizemo uruhare kuko bafatanyije na Polisi barabatanga tanga barafatwa, abacuruzi nabo turabasaba kujya bagira abazamu barinda amazu yabo y’ubucuruzi mu rwego rwo kwicungira umutekano.”
Yakomeje agira inama urubyiruko rw’insoresore birirwa bifashe mu mifuka bwakwira bakajya kwiba ibya rubanda gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo ibateza imbere bakareka kwiba.
Ati: “Ruriya rubyiruko turarugira inama yo kwibumbira mu makoperative rugakora ndetse ntibabura abafatanyabikorwa igihe cyose bishyize hamwe bagakora, inaha hari ibikorwa byinshi bajyamo bagakora batiriwe bajya kwiba.”
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze. Ni mu gihe hakirimo gushakishwa aho bahishe ibindi bicuruzwa bibye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo yaryo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.
Rwanyange Rene Anthere
